JENOSIDE:“Nta bumuntu bari bagifite, bari bameze nk’ibikoko”-Umutangabuhamya

Mu rubanza rubera i Buruseli mu Gihugu cy’u Bubiligi, aho Abanyarwanda babiri; Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Umutangabuhamya yabwiye urukiko kuri uyu wa 09 Ugushyingo ko; Abicanyi, Interahamwe igihe bicaga Abatutsi yabonaga bari mu bihe bibanejeje, bameze nk’abari mu munsi mukuru, Nta bumuntu bafite, ko bari nk’ibikoko.

Umwe mu batangabuhamya muri uru rubanza, avuga ko mbere y’itariki 6 Mata 1994 yari atuye mu Gatenga mu mujyi wa Kigali abana n’umuryango we, aho yari umunyeshuri mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye muri APAPE.

Yabwiye urukiko ko igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda cyari igihe kigoye ariko kandi ku bicanyi bikaba ibihe bibanejeje. Ati“ Byari ibihe bibanejeje, bimeze nk’umunsi mukuru, nta bumuntu bari bagifite, bari bameze nk’ibikoko”.

Akomeza avuga ko abicanyi bavugaga ko ibyo Abatutsi bose bapfuye basize, ari ibyabo. Yabwiye urukiko kandi ko urubyiruko rw’interahamwe ndetse n’abandi baturage b’interahamwe bari bayobowe na Seraphin aribo bakoreshejwe mu kwica abatutsi, ko interahamwe zabaga ziri hose mu mujyi wa Kigali.

Uwunganira Twahirwa Séraphin, yabajije uyu mutangabuhamya impamvu yavuze ko mbere ya Jenoside, babagaho mu bwoba bwo kuba igihe cyose bapfa, asubiza ko byatewe n’uko bahoraga birukanka, bumva amafirimbi ndetse n’induru. Ibyo ngo byakundaga kuba nijoro. Ati “Hari igihe tutararaga mu rugo, iyo tutabaga Twatetse kare, ntabwo twaryaga”.

Abajijwe niba muri icyo gihe hari urwego runaka bigeze batangamo ikirego, yagize ati “Ndegera nde, ntawe twagiraga turegera, twumvaga ko Imana yadukuyeho amaboko, turi mu maboko y’urupfu gusa”.

Akomeza avuga ko muri icyo gihe hari n’imihanda batanyuragamo, ko kandi wasangaga ujya kurega ariwe bahindukira bagafunga. Ahamya ko Leta ya Habyalimana itashoboraga kurengera umututsi.

Abajijwe igihe yabonye interahamwe zaduka, yasubije ko kuva mu 1990 bavuga ko inkotanyi zateye, aribwo Interahamwe zatangiye kugirira nabi Abatutsi, ko ndetse n’abo bakekaga ko ari bo babateraga bakabambura ibyabo.

Avuga kandi ko Interahamwe zabaga zambaye impuzankano( uniforme) zabo zikoze mu bitenge,ko bicaga uwo bashaka, batwaraga ibyo bashaka ndetse hakaba n’abantu batwaraga bakababura.

Undi mutangabuhamya, avuga ko mu 1994 yari atuye Kamabuye, Karambo muri Segiteri Gatenga, aho yabanaga n’Umuryango we kuko yari yubatse, afite abana babiri n’umugore we atwite.

Abajijwe uko byari byifashe mu Gatenga, yasubije ko byari ibicika, interahamwe ziyobowe na Twahirwa Séraphin zari zicumbitse iwe, yarazubakiye inzu,…, ko kandi uyu Twahirwa yari icyamamare, yicaga agakiza.

Avuga ko uyu Twahirwa Séraphin ubwe hari umugore yabohoje nyuma y’uko yari amaze kumwicira umugabo. Yabwiye urukiko kandi ko aha mu Gatenga hari urugomo ku buryo “Bakubitaga abantu ku manywa y’ihangu, bagakubitwa byo gukomeretswa“. Ahamya ko urwo rugomo rwose rwabaga Twahirwa ahari.

Abajijwe niba nta muyobozi wari muri ako gace bashoboraga kwiyambaza ngo abafashe ku by’urwo rugomo rwakorwaga, yasubije ati “Byari bimeze nk’aho ari mu gahugu kigenga, bakoraga icyo bashaka. Séraphin yari umuntu ufite ubushobozi bwose akora icyo ashatse“. Akomeza avuga ko uyu Twahirwa Séraphin yari ahafite ingufu ku buryo nta muyobozi cyangwa umusirikare washoboraga kumubuza gukora icyo ashaka.

Uyu mutangabuhamya yahamirije Parti Civil(abunganira abaregera indishyi) n’urukiko, ko mu gitondo cya tariki 7 Mata 1994, imbere yo kwa Twahirwa Séraphin hateraniye interahamwe zirenga 100 bakora inama, zinahabwa amabwiriza.

Muri uru rubanza rukomeje kubera mu rukiko rwa Rubanda i Buruseli mu Gihugu cy’u Bubiligi, Ubushinjacyaha bwagaragarije abagize inteko iburanisha ko uru rubanza aba bagabo bombi; Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin baburana bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwabereye i Gikondo na Gatenga.

Nkuko Ubushinjacyaha bwabigarutseho, Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin ibyaha bakurikiranyweho ni; Kugira uruhare mu byaha bya Jenoside byakoze hagati y’itariki ya 6 Mata n’iya 14 Nyakanga mu 1994. Kugira uruhare mu gushinga, mu kuyobora ndetse no gutoza interahamwe no kuziha ubundi bufasha. Kwitabira no kugira uruhare mu nama zabaga zigamije kurimbura no kwica Abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi ndetse no gukora intonde(listes) z’abagombaga kwicwa.

Bagize kandi uruhare mu gushyiraho bariyere ndetse no kuzihagararaho hagamijwe kurobanura Abatutsi bagombaga kwicwa. Hari kandi ibyaha by’intambara byakorewe I Kigali ku matariki anyuranye nko hagati y’itariki ya mbere Mutarama n’iya 8 Mata 1994. Kuri Twahirwa Séraphin hiyongeraho icyaha cyo gufata ku ngufu abagore b’Abatutsi hagati y’itariki ya 1 Mutarama n’iya 30 Kamena 1994.

Urubanza rw’aba Banyarwanda uko ari babiri, Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin rwiswe ‘‘Rwanda 8 ’’ rwatangiye kuburanishwa mu mizi taliki ya 09 Ukwakira 2023. Biteganijwe ko nta gihindutse ruzapfundikirwa taliki ya 08 Ukuboza 2023.

Photo/internet

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →