• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
11/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
11/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
11/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Kamonyi-Mugina: Ubuzima bw’abakozi bamaze amezi 4 badahembwa bukomeje kuba bubi, baratabaza

Umwanditsi
November 19, 2023

Bamwe mu bakozi bakora isuku n’isukura mu kigo Nderabuzima cya Mugina, Akarere ka Kamonyi, bavuga ko bagurishije amatungo yabo ngo baramire ubuzima bwabo n’imiryango yabo. Akazi kakorwaga n’abakozi umunani karakorwa na bane, abandi bahisemo guhunga bajya gushakira ubuzima ahandi. Abasigaye, bavuga ko uretse no kuba ubukene n’inzara bibageze habi, ngo no gukora akazi kakorwaga n’abakozi umunani bibagoye, hapfa byinshi.

Umwe muri aba bakozi, yabwiye intyoza.com ko ariwe Mugabo akaba n’Umugore mu rugo kuko abazwa byose mu mibereho y’urugo n’abarurimo. Avuga ko afite abana batanu ashakira imibereho barimo n’abiga, bose bareba we gusa.

Uyu mukozi, avuga ko amezi ashize ari ane ndetse ukwa Gatanu ku kaba kugiye kwikubitamo atazi niba ari umukozi uhembwa, yibaza niba hari uwumva akababaro ke. Asaba Ubuyobozi bwaba ubw’ikigo Nderabuzima, Umurenge ndetse n’Akarere kugira impuhwe bakibuka ko babayeho nabi kandi bakora.

Yagize ati“ Ni Njyewe Mugabo nkaba n’Umugore mu rugo, ni njye wiPapa nkiMama. Ndarera abana batanu. Nari mfite udutungo mbere bakiduhemba ariko narongeye mbisubiza ku isoko. Kudusubiza yo ni ukugira ngo umwana asubire ku ishuri natwe tubone ko bwacya kabiri ariko ni ibibazo”.

Akomeza avuga ko muri iki gihe ubuzima bwarushijeho kuba bubi ndetse burahenda bitewe n’uko mbere ngo nibura bezaga imyumbati ikabatunga ariko ubu ntayo. Ati“ Ubu nyine kurya ni ugupfundikanya. N’ubu umbona si nagiye kurya kubera ko ntabyo nabona( twavuganaga ahagana i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, yageze mu kazi saa moya z’igitondo), ndarya nijoro nabwo mbibonye ni ntabibona ndaryama ntuze”.

Undi mukozi mugenzi we mu kazi, yabwiye umunyamakuru ati“ Tubayeho nabi. Ibyo napangaga byose byarapfuye. Tuza gukora ariko mu by’ukuri turiho tutariho. N’aba bacuruzi twegeranye ntawe ukidukopa kubera umwenda. Turifuza ko Ubuyobozi budufasha tukishyurwa”.

Uyu mukozi, avuga ko mu gihe bakoraga ari umunani ubu akazi k’abo bose bagakora ari bane gusa, ibyo ahamya ko nabyo ubwabyo bigoye kuko hari byinshi bipfa kuko imbaraga zabikoraga zitakiri zose.

Ati“ Ahantu henshi twakagombye gukora turi umunani, kubera tuhakora turi bane hararaye, ibindi birangirika kuko ntabwo nzajya gupfura ibyatsi nkora amasuku, Materinite bampamagare….., ubwo se urumva wakora iki ahantu usanga turi babiri gusa ku manywa twarahakoraga turi bane?”.

Mutuyimana Vestine, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mugina aganira n’umunyamakuru wa intyoza.com ku kibazo cy’iyi mibereho y’aba bakozi, yemera ko amezi abaye ane koko badahembwa ariko ikibazo agishyira kuri Rwiyemezamirimo watsindiye isoko ry’isuku n’isukura.

Uyu muyobozi, avuga ko Rwiyemezamirimo ubusanzwe ariwe wishyurwa n’ikigo Nderabuzima ku mirimo ikorwa, nawe akishyura abakozi bayikora. Nk’umuyobozi, avuga ko basabye Rwiyemezamirimo kuza kugira ibyo akemura, akishyuza amafaranga aberewemo akabona akishyura aba bakozi, ariko ngo baracyamutegereje.

Soma hano inkuru yabanje kuri iki kibazo:Kamonyi-Mugina: Inzara iranuma mu bakozi b’ikigo nderabuzima bamaze amezi 4 badahembwa

Uretse kuba aba bakozi babangamiwe n’iyo mibereho bavuga ko ari mibi ituruka ku kuba batishyurwa ngo bikenure, banavuga ko baba bahari cyangwa se haje abandi hakwiriwe no gutekerezwa ku kongera umushahara bagenerwa kuko bavuga ko ibihumbi makumyabiri na Bitanu( 25,000Frws) bahembwa ku kwezi ari make cyane bagereranije n’aho ibintu bigeze. Banavuga kandi ko hari bumwe mu burenganzira badahabwa nk’abakozi, hakaba n’amafaranga bakatwa ariko nti bamenye ibyayo.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga