Kamonyi: Ntabwo nje kwicara no gushyushya intebe muri Njyanama-Mukakalisa Anatholie

Mukakalisa Anatholie niwe mugore watorewe kujya muri Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi ahagarariye 30% biteganywa n’itegeko, aho yasimbuye uwari muri uyu mwanya wasezeye. Yari ahatanye n’abandi 5 nawe wa 6. Nyuma yo kugirirwa icyizere n’inteko itora, yabwiye intyoza.com ko atari ubwa mbere yinjiye muri Njyanama y’aka Karere, ko kandi azanywe no gufatanya n’abo asanze, ataje kwicara ngo aceceke, ahubwo aje gukorana n’Abesamihigo mu kwesa Imihigo.

Mukakalisa Anatholie watowe ku majwi 60, avuga ku mpamvu yamuteye kumva ashaka kuba mu nama Njyanama, yagize ati“ Numvaga mfite ubushake ndetse n’ubushobozi byo kuba nakwinjira mu Nama Njyanama kugira ngo mfatanye n’abandi mu iterambere ry’aka Karere”.

Abayobozi batandukanye bitabiriye itora, barimo na Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Agira kandi ati“ Banyitegeho gukorana umurava, banyitegeho ko inshingano zose z’umujyanama mu nama Njyamana y’Akarere nzazubahiriza. Ntabwo nje kwicara ngo nceceke, si nje gushyushya intebe. Aba besamihigo bangiriye icyizere bakampa amajwi ni uko banyizeye. Ibitekerezo byanjye birahari nta gucece kuko iyo waje mu nama nyine uba waje uhagarariye Abaturage, uba ugomba gutanga umusanzu wawe. Nje gukora ntabwo nje kuba umunebwe, ntabwo nje guceceka, nje Gukora”.

Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage wari muri iki gikorwa, yashimiye abitabiriye amatora ndetse n’icyizere bagaragarije uwo batoye nk’imbaraga ije mu zisanzwe.

Visi Meya Uwiringira Marie Josee.

Yashimiye abakandida bose baje guhatana bakiyereka uko bashoboye. Yagize ati “ Iki gikorwa cy’amatora kitweretse Abagore bashoboye nubwo bose batabashije kubona umwanya kuko twari dufite umwanya umwe, ariko iyo tujya kugira benshi bariya bagore mwabibonye ko bari bashoboye, kandi n’ubundi turacyabafite Mubesamihigo ba Kamonyi. Turabasaba kuzakomeza gufatanya n’Akarere”.

Yashimye uwatowe, agira ati“ Ndashima cyane Umujyanama mushya tubonye mu Karere ka Kamonyi, Anatoliya tumuhaye ikaze! Kandi turamwishimiye naze dufatanye kuyobora Akarere no gufatanya kugira ngo tukageze ku Iterambere”.

Uko ari 6 bicaye imbere, nibo bahatanaga.

Uyu Mujyanama, Mukakalisa Anatholie yatowe ariko ntabwo yahise arahira imirimo yatorewe. Biteganijwe ko umuhango wo kurahira kwe ushobora kuzaba ubwo Njyanama yose izaba yateranye. Abari bagize inteko itora ni; Abagize inama Njyanama z’Imirenge n’abagize Komite Nyobozi y’inama y’Igihugu y’Abagore-CNF ku rwego rw’Akarere.

Anatholie watowe.
Bamwe mubitabiriye itora.

Abiyamamaje n’amajwi ya buri umwe yagize.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Ntabwo nje kwicara no gushyushya intebe muri Njyanama-Mukakalisa Anatholie

  1. Devothe December 7, 2023 at 3:08 pm

    Turamwakiriye

Comments are closed.