Kamonyi-Girinka Mwarimu: Abarezi ba G.S Rose Mystica bagabiye aba E.P Nyagihamba

Mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul yo guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda bukarushaho kuba bwiza binyuze muri gahunda ya “Girinka Munyarwanda”, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2023 Abarezi bo m’Urwunge rw’Amashuri“ Rose Mystica” rwo ku Kamonyi bagiye mu Murenge wa Nyarubaka bagabira abo mu ishuri ribanza rya Nyagihamba Inka ihaka, banasezeranywa indi. Ni mu rwego rwo kurushaho gufasha Mwarimu kugira imibereho irushijeho kuba myiza.

Ni Gahunda ya “Girinka Mwarimu” yatangijwe na Sendika y’Abarimu bo mu Rwanda-SNER( Syndicat National des Enseignants au Rwanda) muri Kamonyi. Ku ikubitiro, hatanzwe inka 9 zihabwa abarezi ba GS Mugina, Nyuma na bo G.S boroza aba G.S Rose mystica inka 3, none na bo bituye bagenzi babo bo mu ishuri ribanza rya Nyagihamba.

Uretse kuba aba barezi bagabiye bagenzi babo Inka, byanabaye umwanya mwiza wo Gutsura umubano w’Ibigo byombi, babwirwa kandi ko intego ari uko n’abandi barezi bo mu bindi bigo bazagenda borozwa Inka buhoro buhoro, bakagenda bahindura imibereho yabo, ubuzima bukaba bwiza kurusha.

Uhagarariye Sendika y’Abarimu-SNER muri Kamonyi, Bwana Munyaneza Emmanuel, mu gusoza ibirori by’uyu munsi byo gutanga iyi Nka, yabwiye aba barezi ba E.P Nyagihamba ko Sendika ahagarariye ibagabiye indi Nka.

Inka yari ishyikirijwe abarezi n’ubuyobozi bw’ikigo.

Aganira na intyoza.com, Bwana Munyaneza yavuze ko nubwo Inka ishyikirizwa ikigo ariko Abarimu aribo bayifiteho ijambo, ari nabo bayakira, ko kandi ari bo ifitiye umumaro kuko umusaruro wayo uza mu buzima bwabo bwa buri munsi mu buryo bwose.

Yagize ati“ Inka ntabwo ari iz’ikigo. Ni iz’Abarimu kuko iyo inka ibyaye Ikimasa baracyorora bakakigurisha amafaranga akajya mu Kimina cyabo, hagati yabo. Iyo ibyaye Inyana ubwabo barayitombora, utomboye nomero ya mbere akayitwara undi akazatwara indi. Niba ari Amata bakamye, bagura ubwatsi asagutse bakayagabana binyuze mu kimina cyabo”.

Umuyobozi wa G.S Rose Mystica n’uwa E.P Nyagihamba.

Munyaneza Emmanuel, avuga ko uruhare rwa Sendika y’Abarimu ari ukubafasha guhindura ubuzima bakiteza imbere, kubaba hafi mu buryo bwose. Atanga urugero rw’aho ayobora ko bigeze guhabwa Inka na Sendika babona ntaho kuyororera kubera nta butaka buhagije, bavunjamo kubaha ibihumbi Magana atanu y’u Rwanda( 500,000Frws) bayashyira kuri Konti y’ikimina cy’Abarimu, bagura imashini zogosha bibafasha kugira icyo binjiza ubwabo.

Agira kandi ati“ Girinka Mwarimu yahinduye ubuzima bwa Mwarimu mu buryo bugaragara. Uretse n’imirire, hari ibyo Bimina aho usanga bagurizanya hagati yabo. Buriya “utakuzi ntakubara”. Umwarimu ashobora kuba afite nk’ikibazo cy’amafaranga ibihumbi icumi( 10,000Frws), aho kujya kuyaguza umucuruzi akamwumvira ubusa nta nayamuhe, ubu baragurizanya hagati yabo, umwaka warangira bakagabana….”.

Munyaneza Emmanuel, avuga ko mu bigo aho izi Nka zimaze kugezwa, ubuzima bw’abarimu bwarushijeho kuba bwiza. Avuga ko nko muri iyi gahunda y’imirire mu kigo( school feeding), abarimu bitangira umusanzu uvuye mu musaruro bakesha Inka bahawe, bakarya ku ishuri, bakanywa amata igihe zikamwa, igurishijwe bakayashora mu mirire cyangwase ibindi babona byabafasha guhindura uhuzima bukaba bwiza kurusha.

Byari ibirori.

Abarimu bo muri iki kigo cy’ishuri ribanza rya Nyagihamba ndetse na bagenzi babo ba G.S Rose Mystica, bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul we wageneye “Girinka mwalimu”. Bagira bati “Azahorane Amata Ku ruhimbi”.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi-Girinka Mwarimu: Abarezi ba G.S Rose Mystica bagabiye aba E.P Nyagihamba

  1. Teacher December 11, 2023 at 6:55 am

    Ni byiza rwose iyi gahunda ya Girinka Mwarimu ni nziza ariko hari bamwe muri twe twabaye indashyikirwa ariko twe amaso yaheze mu kirere nta nka twabonye kanndi abandi Bose b’imbere yacu barabazituriye!Mbese iriya gahunda yararangiye yo korozanya ku ndashyikirwa?

    Muzatubarize

Comments are closed.