Urugerero: Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yashimagije Kamonyi asaba Nyaruguru kwiminjiramo“Ifu”

Hagati y’Akarere ka Kamonyi kabaye aka mbere mu Gihugu mu bikorwa by’Urugerero ndetse n’Akarere ka Nyaruguru kabaye akanyuma, harimo ikinyuranyo cy’amanota 28( Kamonyi 91%, Nyaruguru 63%). Mu gihe kuri uyu wa 18 Ukuboza 2023 Kamonyi yahembwe Inka y’Ubumanzi n’iyayo, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene wa MINUBUMWE wagiye gusura aka karere kabaye aka nyuma, yabasabye kwiminjiramo“Ifu” no kujya kwigira kuri Kamonyi.

Avuga uko uturere twitwaye mu bikorwa by’Urugerero, Minisitiri Dr Bizimana yagize ati “ Uyu mwaka rero akarere kahize utundi ni Akarere ka Kamonyi, kagize amanota 91%. Ni nako karere gafite amanota ari hejuru ya 90, utundi twose tuza munsi ya 90”.

Yakomeje agira ati“ Uyu munsi rero nubwo turi hano Nyaruguru, Muganza! Ni ugushimira ako karere ka Kamonyi kari ku isonga y’utundi, mu buryo Urugerero rwateguwemo, mu buryo Urugerero rwakozwe…! Ni ukugira ngo rero ubwo namwe muzabigireho”.

Nubwo Nyaruguru yabaye iya nyuma, Minisitiri Dr Bizimana avuga ko ibyo bitavuze ko ntacyo bakoze, ariko kandi ati“ Akarere ka Nyaruguru, birasaba… kwiminjiramo“Ifu”. Kwiminjiramo ifu cyane ni mbibabwira menya mugira ubwoba, menya muri bukonje!. Akarere ka Nyaruguru kagize amanota 63. Ubwo ni mugereranye na Kamonyi yagize 91 mwumve icyo kinyuranyo uko kingana, mwabyumvise!?.

Soma hano inkuru kuri Kamonyi yahize utundi turere ikagororerwa Inka y’Ubumanzi;Kamonyi: Inka y’Ubumanzi ntizasohoke muri aka karere-Guverineri Kayitesi

Mu zindi Ntara uko uturere twaje ku isonga mu kwesa imihigo mu bikorwa by’Urugerero, Mu mujyi wa Kigali akarere ka mbere ni aka Kicukiro, mu Ntara y’Uburasirazuba ni akarere ka Kayonza, Amajyaruguru ni Akarere ka Gakenke, Iburengerazuba kakaba akarere ka Rusizi.

Inka y’Ubumanzi n’iyayo MINUBUMWE yashyikirije Kamonyi.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →