Kamonyi-Gacurabwenge: Impanuka y’Ikamyo na Kwasiteri(Coister) ikomerekeyemo abagenzi, ihitana Sofia

Muri iki gitondo ahagana ku i saa moya n’igice, mu Mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, ahazwi nko mu Kibuza, ikamyo ifite Pulaki UBP 136 H igonganye n’imodoka yo mu bwoko bwa Kwasiteri( Coister) ifite Pulaki RAE 457N ya kampuni ya R.F.T.C, Hakomeretse abantu barindwi, ihitana Camera yo ku muhanda zimwe zizwi nka Sofia.

Amakuru intyoza.com ikesha isoko y’amakuru yayo yizewe, ni uko iyi Kwasiteri yavaga i Kigali yerekeza Muhanga, ubwo yamanukaga mu Kibuza, ikamyo nayo yari inyuma yayo yamanutse ivuza amahoni isa n’iburira iziri imbere ko hari ikibazo, yirukaga cyane.

Umushoferi wa Kwasiteri wari usumbirijwe, yabuze uko yongeza umuriro ngo yiruke, abura uko abigenza kundi kuko imbere ye hari indi Kamyo kandi atabasha kuyinyuraho kuko hari izindi modoka zavaga mu cyerekezo agana mo.

Uyu mushoferi, mu gushaka uko yirwanaho yakase yerekeza mu nsi y’umuhanda ahunga ariko akubita Camera ihashinze( irarimbuka), izi zizwi nka Sofiya ariko ikamyo nayo iba iyigezeho irayigonga igwa munsi y’umuhanda ndetse n’ikamyo nti yaharenze kuko yahaguye.

Mu bari muri kwasiteri, amakuru agera ku intyoza.com ni uko hakomeretse abantu barindwi ariko nabo bidakabije cyane, aho bahise bahabwa ubutabazi bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kamonyi ariko Imbangukiragutabara nazo zahise zihagera ku buryo hari ugaragaye ko bikomeye yahita ajyanwa mu bitaro bya Remera-Rukoma biri hafi.

SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yahamirije intyoza.com ko iyi mpanuka koko yabaye, ariko ko nta muntu yahitanye. Avuga ko ari ikamyo ifite ibirango(Pulaki) z’Igihugu cya Uganda yabuze Feri.

Aho ikamyo yaguye.

SP Emmanuel Habiyaremye, avuga kandi ko abo bakomeretse bose mu buryo bworoheje bahise bajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Kamonyi. Hagize andi makuru mashya aboneka cyane ko inzego zibishinzwe zikibikurikirana, twiteguye kuyabaha.

Aka ni agace, uvuye ahazwi nko ku masuka munsi y’umuhanda werekeza i Rukoma mu ikorosi rihari kugera hasi mu Kibuza, biragoye ko hashira iminsi nta mpanuka ihabaye.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →