Congo zombi; Kinshasa na Brazzaville zateye utwatsi iby’ibiganiro na Israel ku kwakira impunzi z’AbanyeGaza

Abategetsi muri Congo Brazzaville ndetse na Congo Kinshasa bahakanye amakuru avuga ko hari impunzi zivuye muri Gaza zizatuzwa muri Africa yo hagati mu masezerano na Israel.

Mu cyumweru gishize, ikinyamakuru Times of Israel cyavuze ko Leta ya Benjamin Netanyahu yari “mu biganiro by’ibanga” na Congo Brazaville kugira ngo yakire ibihumbi by’impunzi za Gaza.

Zman Israel, ishami ry’ikinyamakuru cya Times of Israel ryandika mu Igiheburayo, yavugaga ko amakuru ikesha abo muri Minisiteri y’umutekano ari uko Congo “ishaka kwakira izo mpunzi”.

Gusa umuvugizi wa Leta ya Congo akaba na minisitiri w’itumanaho Thierry Moungalla yatangaje ku rubuga X (rwahoze ari Twitter), ko iki gihugu kitigeze kivugana na Israel ku kwakira impunzi za Gaza.

Mu gihe hari ibinyamakuru bimwe byari byatangaje ko Israel yaba yaregereye na Congo Kinshasa n’u Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize ibi bihugu nabyo byasohoye amatangazo ahakana ibyo.

Patrick Muyaya uvugira Leta ya DR Congo yagize ati: “Bitandukanye n’ibivugwa na bimwe mu bitangazamakuru, nta biganiro ibyo aribyo byose byigeze bibaho hagati ya Leta yacu na Leta ya Israel byo kwakira impunzi z’abanyapalestina ku butaka bwa Congo”.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda nayo yasohoye itangazo rivuga ko nta biganiro nk’ibyo na Israel byigeze bibaho “yaba uyu munsi cyangwa mu gihe cyashize”.

Mu cyumweru gishize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, abategetsi muri Leta ya Israel bumvikanye bavuga ko abatuye Gaza bagomba kuhava bakajyanwa ahandi hagatuzwa abanya-Israel.

Itamar Ben-Gvir, Minisitiri w’umutekano w’iki gihugu yavuze ko Israel igomba “gushishikariza abaturage ba Gaza kwimukira ahandi”. Ibi ariko byamaganwe n’ibihugu byinshi ku isi, birimo na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yavuze ko “Gaza ari ubutaka bwa Palestine kandi buzaguma ari ubwayo” kandi ko abaturage bayo bafite uburenganzira bwo kuhaguma.

Hagati aho abantu barenga 22,000 biganjemo abasivile bamaze kwicwa mu bitero bya Israel kuri Gaza kuva intambara itangiye nk’uko bivugwa n’ubutegetsi bwa Hamas muri Gaza.

Ibitero bya Israel byatangiye nyuma y’igitero cya Hamas kuri Israel cya tariki 07 Ukwakira(10) umwaka ushize, aho kiciwemo abantu 1,200 abandi 240 Hamas ikabafata bunyago.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Congo zombi; Kinshasa na Brazzaville zateye utwatsi iby’ibiganiro na Israel ku kwakira impunzi z’AbanyeGaza

  1. Dusenge Olive January 10, 2024 at 2:04 pm

    Mutugezaho amakuru yose kd vuba .

Comments are closed.