Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 15 Mutarama 2024, Rtd Capt Jean Fidèle Uwayezu, yaburiye abafana b’ikipe ya Rayon Sports abereye Perezida ko uwahirahira amukubita yakwisanga muri Morgue( mu buruhukiro), ari umupfu wo gushyingurwa.
Perezida w’iyi kipe benshi bahimba amazina atari make, harimo Gikundiro, Murera n’ayandi, iby’uko uwahirahira amukubita yakwisanga muri Morgue( ari umupfu) yabitangaje nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1, maze uburakari bwa bamwe mu bafana ba Rayon Sports bubazamukanye bashaka gusagararira Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Namenye Petrick.
Avuga ku kuba uwamukubita yakwisanga ari umupfu( muri Morgue), Rtd Capt Jean Fidèle Uwayezu, yagize ati“ Gukubita Perezida Jean Fidèle wa Rayon Sports na Patrick ngo ni uko itsinzwe mu kibuga? Iyo bahansanga ngo bankubite! Nava aho njya muri Polisi kuvuga ngo nakoze ibi kubera self-defence (kwirwanaho) cyangwa provocation (ubushotoranyi). Ariko unkubise wahava ujya muri ’morgue’. Morgue murayizi?“.
Mu mvugo ye kandi, yagereranije abakora ibyo nk’interahamwe. Yagize ati“ Ubwo Buterahamwe bugarutse muri stade ngo uje gukubita abantu ngo kubera ko ikipe itsinzwe!, ako kajagari!”. Yakomeje yibutsa ko mu Rwanda ibihe byahindutse. Yashyize kandi abanyamakuru mu majwi barebera ibintu nk’ibyo biba aho gufasha mu kubyamagana ahubwo bakogagiza.
Bamwe mu bo uyu muyobozi wa Rayon Sports yikomye nk’abashaka gusubiza ikipe aho yahoze, barimo bamwe mu bayihozemo batakibona uko bazana abakinnyi ngo babarireho icyo yise “Injyawuro”. Aba ngo nibo mvano y’ibyo bibazo ari nabo bari mu bakora inama zitagamije ineza kuko batakibona aho barira.
Muri iki kiganiro, Perezida Rtd Capt Jean Fidèle Uwayezu yavuze ku mugaragaro hamwe mu hakorerwa inama z’abafite imigambi mibi yo guteza umwuka mubi muri iyi kipe ya Rayon Sports( Murera, Gikundiro….). Hamwe mu ho yavuze yeruye ni; La Galette ndetse n’ahitwa kwa Kamali kuri Tam Tam.
intyoza