Kamonyi: Umuhanda Rugobagoba Mukunguri wari waraciye benshi mu mayaga wasinyiwe gukorwa

Abatari bake mu banyamayaga by’umwihariko abafite ibinyabiziga(imodoka), bamwe bari barahisemo kubihungisha abandi baraparika bitewe n’ububi bw’umuhanda wangiritse. Hari na bamwe mu bajyaga muri iki gice cy’amayaga bafite imodoka ntoya bakazisiga Rugobagoba bagatega Moto. Akarere ka Kamonyi kamaze guzinyana na Rwiyemezamirimo ugiye gukora uyu Muhanda wari uhangayikishije benshi.

Si Abanyamayaga gusa bari bahangayikishijwe n’iyangirika rikomeye ry’uyu Muhanda, ahubwo baba abakora ubucuruzi, baba abajyaga kuhahahira ndetse n’abahagira inshuti, Abavandimwe n’imiryango, benshi bari barahuzwe inzira igana amayaga.

Ibice bitari bike by’uyu muhanda byarangiritse, hamwe imodoka zihindura inzira ariko bikomeza kwanga.

Uretse ahanini amakamyo ya HOWO( anashinjwa kuba ariyo yangije cyane uyu muhanda), niyo atabasha kuwuvirira( kureka kujyayo) bitewe n’umucanga. Gusa izi kamyo nazo, haba ubwo zimwe zahaheraga izindi zikagirira ibibazo bitandukanye mu nzira. Ubuhahirane

Bamwe mu Banyamayaga bafite imodoka ntoya, hari abari baraparitse abandi barazihungisha ndetse abafite zimwe zakoraga mu gutwara abantu n’ibintu, bamwe bazijyana mu bindi byerekezo, bazihungisha Amayaga kubera uyu muhanda. Ubuhahirane n’imigenderanire mu mayaga yari yarazambye kuko benshi batinyaga umuhanda werekezayo nyamara ari kamwe mu duce benshi bajyaga bahahiramo.

Kuri uyu wa mbere, amakuru intyoza.com ikesha isoko y’amakuru mpamo ayigeraho ni uko ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwasinyanye amasezerano na Kampani igomba gukora uyu muhanda wa Rugobagoba Mukunguri ukongera kuba Nyabagendwa.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi mu kiganiro n’umunyamakuru wa intyoza.com yemeje amakuru y’uko bamaze gusinyana na Rwiyemezamirimo amasezerano agamije ikorwa ry’uyu muhanda wari umaze guca benshi mu Mayaga.

Yagize ati” Twizera ko nibura mu gihe gito gishoboka rwose umuhanda baba batangiye kuwukora kuko ibyari bikenewe byose byararangiye, amasezerano yarasinywe, nta n’izindi mbogamizi zirimo”.

Akomeza avuga ko iby’uyu muhanda byari ikibazo nk’ubuyobozi babazwaga kenshi n’abaturage ariko ko baticaye, ahubwo barimo bashaka igisubizo kandi kikaba cyabonetse. Ati“ Twari tumaze iminsi tubibazwa n’abaturage kandi biragaragara ko umuhanda warangiritse. Ubutumwa twabaha ni uko umuhanda ugiye gukorwa”.

Mu gihe imvura yaguye byo biba bigoye.

Ikorwa ry’uyu muhanda nkuko Dr Nahayo Sylvere abivuga, ni ukuzamura iterambere ry’Amayaga, kuzamura ubuhahirane n’imigenderanire inzira zikongera kuba nyabagendwa mu Mayaga, ariko kandi ngo banitegure kuko hari benshi bazabonamo akazi gatandukanye biteze imbere, bateze imbere imiryango yabo n’amayaga muri rusange. Asaba kandi Abanyamayaga kumva ko ibikorwa by’iterambere bibegerezwa birimo imihanda n’ibindi ari ibyabo, bakwiye kubyishimira no kubibungabunga haba igihe bitangiye gukorwa na nyuma bimaze kurangira kugira ngo birinde icyabyangiza.

Munyaneza

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Umuhanda Rugobagoba Mukunguri wari waraciye benshi mu mayaga wasinyiwe gukorwa

  1. UJENEZA January 28, 2024 at 7:26 am

    Muratubwira ko amasezerano ysinywe ariko ntimutwereka igihe bizatangirira, uburyo uzakorwamo ;niba ai kabirimbo cyangwaa….Mutumare amatsiko.

Comments are closed.