Kamonyi: Abakekwaho ubujura bw’Inka bakazica rubi bahizwe bukware muri Operasiyo idasanzwe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi kuva ku wa 25 Ukuboza 2023 na mbere yaho gato, yahagurukiye ikibazo cy’ubujura bukabije bw’Inka mu karere kose, ikora umukwabu udasanzwe( Operasiyo) wasize abasaga 40 barimo ba kizigenza mu kwiba no guhita babaga batawe muri yombi. Bamwe mu bari ku isonga bamaze gushyikirizwa ubutabera. Abaturage bariruhukije, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda abwira intyoza.com ko uwijanditse muri ibi bikorwa wese azahigwa agafatwa amategeko akabimuryoza, atari muri Kamonyi gusa ahubwo n’ahandi.

Mu gihe cy’Amezi atatu gusa hibwe ndetse hicwa urupfu rubi Inka 20 mu Mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi. Ushyizeho izibwe mbere y’aya mezi gato nko mu kwezi kwa munani zigera muri 40 kandi zose zibwaga ndetse zikicwa mu masaha y’Ijoro, nta kubaga ahubwo bateka bagatwara icyo bashyikiriye birinda uwabatesha.

Abaturage by’umwihariko Aborozi hari abari bamaze igihe bataka, batabaza Polisi n’izindi nzego kuko batari bakigoheka, hakaba n’abari barahisemo kuvana Inka zabo mu biraro byazo cyane nk’abafite Inka imwe bakayishyira mu nzu bararamo batinya ko yibwa.

Amakuru agera ku intyoza.com ni amwe mu mayeri yakoreshwaga n’aba bajura mu kwiba Inka, harimo gutuma abo bakorana( Abasheretsi) bakajya kurambagiza iyo baziba bigize nk’abashaka kuyigura ariko bagendereye kureba neza aho irara n’inzira bazayinyuzamo bayiba. Nyuma bakagaruka cyangwa bakazagaruka ari ikipe yuzuye bamwe bacunganwa n’irondo kuko yabagirwaga hafi y’aho yibiwe birinda kuyishorera.

Bakiyiba cyangwa se bakiyikura mu kiraro cyayo, babaga bahana amakuru n’abacunganwa n’irondo ubundi bakayubagira hafi aho mu ijoro. Nta kubaga kundi uretse gutemana n’uruhu bagapakira mu mifuka baba batabatesheje ibyo batwaye bakabijyana aho bari bafite abaguzi barimo abacuruzi b’Inyama mu bice bya Kamonyi, Muhanga ndetse n’Umujyi wa Kigali ari naho ngo hari isoko ryagutse. Abenshi batawe muri yombi na Polisi muri Operasiyo bamwe mu baturage bahimbye“ Simusiga” kuko yatwaye benshi.

Amakuru agera ku intyoza.com ni uko iyo Operasiyo“Simusiga” itari yoroshye, yakozwe mu mayeri menshi. Habanje gufatwa umwe mu bari bakomeye muri ubu bujura wo muri Kamonyi ngo wanagendaga henshi( tutari buvuge amazina kimwe na bagenzi be). Ifatwa rye, ryaturutse ku Nka bibye bakayibaga ariko irondo rirabatesha bariruka, aho bayibagiraga bahata Telefone n’imyenda ari byo byafashije Polisi gukurikirana ndetse na nyuma mu mayeri menshi yakoreshejwe baje guta muri yombi undi bivugwa ko nawe ari kizigenza cyangwa se ruharwa muri ubu bujura, akaba yari atuye i Muhanga. Hanafashwe Abamotari batwaraga izo Nyama, hafatwa Abasheretsi na benshi mu bazigemurirwaga, haba muri Kamonyi, Muhanga na Kigali.

Abaturage by’umwihariko Aborozi b’Inka baganiriye n’Umunyamakuru, bahamya ko nyuma y’iyi Operasiyo bise“Simusiga” yakozwe na Polisi ya Kamonyi hagafatwa benshi mubari bahujwe n’umugambi mubi wo kwiba no kubicira Inka, agahenge karagarutse. Bavuga ko bongeye gutuza no kuryama bagasinzira kuko mbere nta munsi w’ubusa bwacyaga cyangwa se ngo haceho iminsi ibiri, itatu nta nka bumvise yibwe, ikicwa nabi.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yishimira Operasiyo yakozwe na Polisi. Agira ati“ Igikorwa cyangwa se Operasiyo ya Polisi yo gufata bariya bakekwaho icyaha cy’Ubujura bw’Inka byakemuye ikibazo twari dufite muri iyi minsi. Nta bujura bw’Inka burimo kugaragara. Turasaba Abaturage gukomeza kuba maso mu gucunga umutekano, Gukora neza irondo bafatanya n’izindi nzego ariko kandi bagatangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha. Byarahagaze ubu bimeze neza”.

ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye intyoza.com ko Polisi y’Igihugu iri maso kandi ko itazahwema gukora ibikwiye mu kubungabunga no gucunga Umutekano w’Abanyarwanda n’Abaturarwanda hamwe n’ibyabo.

Avuga kuri iki gikorwa cyo guhiga abajura b’Inka, abafatanya nabo n’abandi bakora ibitemewe n’amategeko, yagize ati“ Polisi ifatanije n’Inzego z’Ibanze, Ifatanije n’abashinzwe ubugenzuzi bw’Inyama hatangiwe igikorwa cyo gukurikirana bamwe kandi tumaze gufata abantu benshi. Hari abaziba bakazibaga, hari Abamotari bazitwara, hari n’abazigurisha( abacuruzi bazo). Ni igikorwa kizakomeza”.

Agira kandi ati“ Abantu amatungo yabo arimo aribwa, arimo aricwa urw’agashinyaguro. Ubwo rero turakangurira abantu kuduha amakuru, bamenye ko harimo n’ibihano bikomeye. Abagura izo nyama, abazicuruza ari; Amaresitora, ari Amahoteli, ari Busheri, ari Utubari bagura inyama zitujuje ubuziranenge, zaje mu buryo butemewe, zikikorerwa mu buryo butemewe batazi inkomoko yazo, nabo ni Abafatanyacyaha”.

ACP Rutikanga, asaba buri wese kwibuka ko abakora ibi byose babana nabo, babavukamo, baturanye nabo, ko rero badakwiye kwemera kubana n’abantu nk’abo bakora ibyaha. Asaba ko ubazi abegera akabagira inama yo kuva mu byaha ariko kandi mu gihe babananiye bakabavuga, bakabatanga bagakurikiranwa aho kubahishira kuko icyo gihe bafatwa nk’“ Abafatanyacyaha”.

Abahishira, abanga gutanga amakuru ku bakora ibikorwa nk’ibyo kimwe n’ibindi byaha, yabakebuye ababwira ati“ Iyo ucumbikiye umujura cyangwa ukabana n’umujura ukamuhishira, nawe uba uri Umunyacyaha. Nti bazatangazwe n’uko umuntu akurikiranwa n’amategeko kubera ko atatanze amakuru ku cyaha cyangwa ku munyacyaha yari azi”.

Ingingo ya 3 y’Iteka rya Minisitiri No 013/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye itwarwa n’icuruzwa ry’Inyama ivuga ko itwarwa ry’Inyama mbisi, zikonjesheje zidapfunyitse rikorwa hakoreshejwe ibinyabiziga bipfutse kandi igice izo Nyama zitwarwamo kitagira aho gihurira n’Umushoferi. Aho Inyama zitwarwa, hagomba kuba hashashemo ibyuma bikoze muri “Zinc” cyangwa ikintu cyose kitagwa umugese.

Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko, Umuntu wese, ku bw’Uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu(5) ariko kitarenze imyaka irindwi(7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu(3,000,000Frws) ariko atarenga Miliyoni eshanu(5,000,000Frws) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Abakekwaho ubujura bw’Inka bakazica rubi bahizwe bukware muri Operasiyo idasanzwe

  1. Samuel UWIRAGIYE February 2, 2024 at 4:41 pm

    Inzego zumutekano zifatanije nabaturage zikomerezaho kuko byari bigeze Aho abaturage bararana namatungo bikanga kwibwa amatungo yabo

Comments are closed.