Kamonyi: Visi Meya yasabye Abanyamakuru gushaka inkuru aho gushaka umuntu

Mu Kiganiro n’abanyamakuru, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’Itangazamakuru( Press conference) ku biro by’aka karere kuri uyu wa 19 Gashyantare 2024, hagarutswe ku mikoranire itari myiza aho ubuyobozi bwanenzwe kuba mu bihe bitandukanye butaragiye bubanira abanyamakuru. Yaba Meya n’abamwungirije bavuze ko bakeneye imikoranire myiza ariko kandi Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Uwiringira Marie Josee asaba Abanyamakuru gushaka amakuru aho gushaka umuntu, ati “Ibyo dukora ni inyungu za rubanda, dushake amakuru nti dushake umuntu”.

Muri iki kiganiro, Umunyamakuru Muhizi yagarutse ku mikoranire yagiye iranga ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, aho bwateshutse ku cyo bari bizeje Abanyamakuru by’umwihariko abakunze kuhakorera, ko bazajya babaha amakuru neza kandi ku gihe ariko nyuma nti barinda iryo isezerano nyamara no gutanga amakuru atari impuhwe bagiriye umunyamakuru ahubwo ariko itegeko ribigena.

Visi Meya Uzziel Niyongira ibumoso/ Iterambere ry’Ubukungu. Dr Nahayo Sylvere/Meya. Uwiringira Marie Josee/Imibereho myiza y’Abaturage.

Uyu Munyamakuru, yabwiye Nyobozi ko icyizere ku mikoranire n’abanyamakuru cyagiye kiyoyoka bitewe nuko kenshi bagiye binangira mu gutanga amakuru, kwanga kwitaba n’ibindi.

Yakomeje abibutsa( Meya n’abamwungirije) ko mbere yo kuba Abayobozi b’Akarere, bose bari basanzwe babana neza n’itangazamakuru kuko yaba Meya Dr Nahayo Sylvere yabaye mwarimu muri Kaminuza ibarizwamo ishami ry’itangazamakuru, yaba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage yabaye umunyamakuru igihe kitari gito, hanyuma na Visi Meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yari umunyobozi w’uruganda rwa Mukunguri-MRPIC aho yakoranaga neza n’itangazamakuru. Iyo nzira banyuzemo, yabibukije ko ariyo hayaga icyo cyizere Abanyamakuru ku mikoranire myiza ndetse nabo ubwabo bakabibizeza ariko bakaza gutungurwa no gutenguhwa.

Dr Nahayo Sylvere/Meya

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga kuri uku kunengwa ku mikoranire myiza n’Itangazamakuru, yagize ati“ Njye ku bwanjye mbona dukorana neza. Iyo muduhamagaye turitaba, tukavugana tukabaha amakuru akenewe akabasha kubageraho. Ubwo wenda turaza kurebera hamwe aho bitagenze neza abantu bagerageze kuganira barebe uko byanoga kurushaho n’ubundi kunoza imikorere ni urugendo ushobora gutangira rukagenda rugira impinduka zishobora kuzamo ariko aho bitabashije kugenda neza numva ko byagombye kunoga”.

Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage avuga kuri uku kunengwa n’Abanyamakuru, yabibukije ko hari uko itegeko rigena kubona amakuru ndetse n’igihe riteganya. Avuga ko atazi niba hari uwari wayasaba ngo igihe itegeko rigena kirenge atayahawe.

Visi Meya Uwiringira Marie Josee.

Yagize kandi ati“ Ni ikibazo nk’Abanyamakuru mukorera mu Karere cyangwa mukorana haba ubuyobozi bw’Akarere cyangwa n’abandi bakozi b’Akarere munenga! Twaba twe nk’Abayobozi ndetse namwe nk’Abanyamakuru, ni inshingano zacu gutanga amakuru, ariko amakuru yizewe, amakuru y’ukuri, amakuru ashobora kugenzurwa koko umuntu akaba yasanga koko ayo makuru ari amakuru, wayabona mu gitangazamakuru kimwe ukayabona mu kindi cyangwa wagera no kuri terrain( aho yakuwe) ukabisangaho, niyo mpamvu gutanga amakuru habamo ubushishozi ndetse hakabamo no kugira umwanya wo kuyashaka”.

Yakomeje agira ati“ Tubijeje gukorana neza, tunazirikana nyine ko ibyo dukora ni inyungu za rubanda. Dushake amakuru nti dushake Umuntu”. Yakomeje yibutsa Abanyamakuru ko hari ubwo umuyobozi ashobora guhamagarwa asabwa amakuru akaba ari mu bindi cyangwa ntayo afite bikamusaba kubanza kuyashaka. Yibukije kandi ko haba n’ubwo umunyamakuru yahamagara umuyobozi yamenya ko arimo kumufata amajwi agahita amukupa.

Bamwe mu banyamakuru.

Ati“ Niba ukeneye amakuru, uyakeneye ku nyungu z’Abaturage, ku nyungu z’abantu bazasoma inkuru yawe cyangwa bazumva inkuru yawe, ntabwo uyakeneye ku nyungu zawe kandi n’umuyobozi arayatanga ku nyungu z’Abaturage kugira ngo bamenye neza amakuru ku icyo kintu bakeneye kumenya ho. Ubwo rero tugiye dukorana neza, tubijeje ‘Twe’, ku ruhande rwanjye ndetse n’Umuyobozi w’Akarere yabibijeje y’uko bitazigera bigenda nabi”.

Muri iki kiganiro n’Abanyamakuru, Ubuyobozi bwagaragaje ishusho rusange y’Akarere mu bimaze kugerwaho ndetse na bimwe n’ibiteganywa gukorwa mu rwego rwo gufasha umuturage kurushaho kugira imibereho myiza ariko kandi hagendewe ku cyerekezo rusange cy’Igihugu. Abanyamakuru bahawe umwanya babaza ibibazo bitandukanye.

Bamwe mu bayobozi b’Akarere barimo na ba Gitifu bamwe b’imirenge.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →