Kamonyi: Kwihangana kwarangiye, umuhanda imashini zagezemo zigiye kuwukora-Meya Dr Nahayo

Kuri uyu wa 07 Gicurasi 2024, Dr Nahayo Sylvere Meya wa Kamonyi yatangije ku mugaragaro ikorwa ry’Umuhanda Rugobagoba Mukunguri utasibaga kubazwa no kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bubazwa ikorwa ryawo aho rigeze. Igihe kinini cyatanzwe na Kompanyi y’Igisirikare cy’u Rwanda igiye gukora uyu muhanda ni amezi 12 ashobora no kuba make. Abagiye gukora uyu muhanda bijeje Ubuyobozi n’Abaturage ko mu kwezi kwa Nyakanga nta kinogo na kimwe kizaba kirangwa muri uyu muhanda nubwo uzaba ugikomeza gutunganywa.

Atangiza ku mugaragaro ikorwa ry’uyu muhanda wa Rugobagoba-Mukunguri wari umaze kwangiza Ubuhahirane n’Imigenderanire ku bajya n’abava mu gice cy’Amayaga, Dr Nahayo Sylvere Meya wa Kamonyi yabwiye abitabiriye iki gikorwa ati“ Mwajyaga mutubaza buri munsi, mu nteko z’Abaturage ngo umuhanda uzakorwa ryari, ngo ese uzakorwa cyangwa muratubeshya?. Twajyaga tubabwira ngo mwihangane biri vuba!. Uyu munsi rero ntabwo turi bubabwire ngo mwihangane biri vuba, ahubwo uyu munsi turababwira ngo Kwihangana kwarangiye, umuhanda imashini zagezemo zigiye kuwukora”.

Hatangijwe ku mugaragaro ikorwa ry’Umuhanda Rugobagoba Mukunguri.

Aganira na intyoza.com, Meya Dr Nahayo Sylvere yavuze ko ingengo y’Imari izagenda ku ikorwa ry’uyu muhanda wa Rugobagoba Mukunguri ingana na Miliyari imwe na Miliyoni Magana Atatu y’u Rwanda(1,300,000,000Frws).

Akomeza avuga ko nk’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bishimira ko uyu Muhanda bahoraga babazwa utangiye gukorwa kandi bakaba bafite icyizere ko ikorwa ryawo ritazatinda, ko ndetse amasomo bakuye kuri rwiyemeza mirimo wa mbere wari warawupatanye akawuta ibyo bitazongera kubaho.

Abaturage bari bitabiriye ku bwinshi itangizwa ryo gukora uyu muhanda.

Kubatekereza ko uyu Rwiyemezamirimo yazaba nk’uwa mbere wawutaye atawurangie, Dr Nahayo Sylvere yavuze ko ntawe ukwiye kugira impungenge kuko ibyabaye byasize amasomo. Ati“ Ntekereza ko nta mpungenge twagira kuri uyu muhanda kuko buriya hari igihe umuntu yigishwa n’Amateka n’ibyabaye!. Uyu muhanda nkuko mubizi warakozwe, Rwiyemezamirimo nti yabasha kuwurangiza mu gihe cyari kigenwe biza gutuma habonekamo ibyo byose turi mu kubona. Yaba ari Ubuyobozi mu nzego zitandukanye, yaba ari Rwiyemezamirimo watsindiye isoko, ayo mateka, ayo makuru yose twese turayazi ku buryo twibwira y’uko ayo mateka atakongera kugaruka muri uyu Muhanda”.

Avuga ku gihe cy’amezi 12 ari mu masezerano y’ikorwa ry’uyu muhanda, yagize ati“ Kubijyanye n’amasezerano ni umuhanda ugomba gukorwa mu gihe kingana n’amezi 12 ariko bizaza hasi cyane ugereranije nuko bashaka kugirango bawurangize vuba nkuko twabiganiriye”. Akomeza avuga ko uyu muhanda nubwo utazashyirwamo Kaburimbo, ariko ngo uzakorwa mu buryo bukomeye hitawe ku kuba hanyurwa cyane n’imodoka ziremereye cyane, izi zizwi nka HOHO(HOWO), akenshi ziba zijya kuzana umucanga Mukunguri no mu bindi bice by’amayaga.

Meya Dr Nahayo Sylvere, asaba abaturiye uyu muhanda muri iki gihe cy’ikorwa ryawo kuzakorana neza na Rwiyemezamirimo uri kuwukora kugira ngo n’igihe cy’ikorwa ryawo kibashe kubahirizwa cyangwa se harangire mbere abantu bongere kuryoherwa no gukoresha uyu muhanda haba abajya n’abava muri iki gice cy’Amayaga.

Byari ibyishimo ku baturage babonye imashine zije gutangira gukora uyu muhanda;

Hitimana Emmanuel, umuturage ukora akazi ko gutwara abantu kuri Moto muri iki gice cy’Amayaga yabwiye intyoza ko uyu muhanda wari uteje ibibazo mu mpande zose, uteje ibibazo mu buryo bw’iterambere ndetse n’imigemderanire ku bajya n’abava mu Mayaga.

No mu bayobozi byari ibyishimo gutangiza ikorwa ry’uyu muhanda.

Agira ati“ Nk’ibijyanye n’imihahiranire byari ikibazo ku buryo nta n’imodoka zari zikibasha kugera epfo iyi ng’iyi mu Murenge wa Mugina. Byari biteye ikibazo haba ari ku modoka, haba ari kubagenzi, impanuka nyinshi ku bamotari, impanuka nyinshi ku modoka, aya ma Howo mubona atwara imicanga inshuro nyinshi yabaga yaguye”. Akomeza avuga ko ikorwa ry’uyu muhanda rigiye kongera gutuma Amayaga agendwa, Iterambere rikihuta, ko ndetse imyaka myinshi yari yarabuze uko igera ku isoko, ko abacuruzi binubiraga kujya mu mayaga byaba kugira ibyo bajyanayo n’ibyo bakura yo. Ati ” Umuhanda ugiye kongera kuba Nyabagendwa“.

Ibice bimwe by’uyu muhanda henshi nta modoka ntoya yahisukiraga.

Rurangirwa Emmanuel, Umuturage wa Rugobagoba avuga ko bari babangamiwe cyane no kuba utari ukigendwa, ariko kuba utangiye gukorwa, ni Igisubizo yishimira. Ati“ Kukijyanye n‘uyu muhanda, twari tubangamiwe cyane. Ntabwo wafuraga n’umwenda ngo ubone aho uwanika, byaba mu koza n’ibyombo, wozaga ariko wanabishyira no mu nzu ugasanga byabaye ivumbi. Mbese byari ibibazo bikomeye cyane!. Mu gihe cy’imvura rero bwo…, mbese twari tubangamiwe kuri byinshi ku bijyanye n’urugendo, twari tubangamiwe nk’Abaturage baturiye uno muhanda ariko kuba tubonye utangiye gukorwa tubonye ko ari igisubizo cyiza pe! Turanezerewe”.

Avuga ku gukomera k’uyu muhanda utazashyirwamo Kaburimbo, yasabye Leta ati” Nkuko Leta iba yashyizemo ingufu zayo, icyo nsaba ni uko byakubakwa ku buryo bukomeye. Icyo nasaba Ubuyobozi ni uko bwakubaka ibikomeye byaba byiza tukabona na Kaburimbo. Twari mu gihombo cyane ariko ubu ni ibisubizo, ni amashimwe cyane n’abayobozi bagize kino gitekerezo turabashimiye”.

Imashini kabuhariwe zizakoreshwa zahagejejwe.

Umuhanda Rugobagoba Mukunguri, ukora mu gice cy’amayaga aho uvuye Rugobagoba unyura mu Murenge wa Nyamiyaga, ukajya Mugina, ukanambuka ikibaya cya Mukunguri( hakize ku mucanga, hakaba inganda zitandukanye) ujya Ruhango. Abaturage bashyira mu majwi cyane izi modoka za HOWO(HOHO) ko arizo nyirabayazana wo kwangirika k’uyu muhanda. Basaba ko mu kuwukora kuko nta Kaburimbo izajyamo hakwitabwa ku buremere bw’izi modoka kuko ngo nta muhanda w’Itaka zijyamo ngo umare kabiri. Basaba ko ukorwa bikomeye, ugakomezwa cyane, ugahabwa inzira z’amazi zihagije ndetse n’amateme ahagije kandi akomeye. Bitari ibyo bavuga ko Miliyari zigiye gutangwa zazabazwa abize nabi ikorwa ryawo batitaye kuri izi modoka zikomeye kandi zipakira ibiremereye.

Itaka rizwi nka Laterite ryageze ku bwinshi mu muhanda.

Meya Dr Nahayo Sylvere muri Katelipirari.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.