Kamonyi-Ngamba: Abantu 15 bagwiriwe n’ikirombe hahita hapfa 5, abandi bajyanwa kwa muganga

Ahagana ku i saa saba n’iminota 15( 13h15) zo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2024, mu Mudugudu wa Gatwa, Akagari ka Kazirabonde, kuri Site ya Nyagatoki icukurwamo amabuye y’agaciro, ikirombe cya Koperative COMIKA cyagwiriye abantu 15. Muri bo, batanu bakuwemo bapfuye, abandi batanu bajyanwa kwa muganga barimo kwitabwaho, abandi batanu bavuwe barataha.

Aya makuru nkuko intyoza.com ya yahawe n’abaturage bari ahabereye iyi mpanuka ndetse akemezwa n’ubuyobozi, avuga ko abakozi bakoraga ubucukuzi muri iyi Site binjiye mu kirombe bafite Moteli yo gukogota amazi yari yinjiyemo, mu gihe bari muri ako kazi Moteri irabazimana bafatwa na GAZ.

Amakuru mpamo agera ku intyoza, avuga ko iyi site yakorerwagamo ubu bucukuzi nubwo ari iya Koperative COMIKA, hari abahaye umunyamakuru amakuru y’uko iki kirombe ubwacyo nta byangombwa by’ubucukuzi cyari gifitiwe.

Hari kandi amakuru avuga ko nubwo ubuyobozi bwamenye amakuru ahagana i saa Saba n’iminota 15, iyi mpanuka amakuru adushyikira ni uko yabaye mu masaa mbiri zishyira saa tatu ariko bakabanza kurwana no kwirwanaho badatanze amakuru, kugera ubwo byayoberanye babona nta mahitamo yandi baratabaza.

Amakuru kandi, avuga ko mu Kirombe abaguyemo nyiri zina ari batatu, abandi babiri bari baguye mu nzira bajyanywe ku kigo nderabuzima. Habanje kandi gutafwa abantu batatu, babiri mu binjiye nyuma bari bagiye gutanga ubufasha ngo barebe ko bakuramo bagenzi babo ariko biranga nabo GAZ irabafata.

Nkuko twahawe amakuru, ng’aya amazina ya batany bahise bapfa;

1)NSENGIMANA ERIC w’imyaka 32 y’amavuko

2) NGENDAHIMANA Phanuel 36 y’amavuko.

3) MANISHIMWE J.Pierre 29 y’amavuko.

4) NTAKAZIRAHO JDamascene 35 y’amavuko.

5) NDAYISHIMIYE Gaspard 22 y’amavuko. .

Aba bose, boherejwe ku bitaro bya Remera-Rukoma gukorerwa isuzuma(Autopsy).

 

Hari kandi abari barembye boherejwe ku bitaro bya Remera-Rukoma;

1)Manishimwe Claude 24 y’amavuko.

2)Dusengumuremyi Emmanuel 24 y’amavuko.

3) Kwizera Rongin 28 y’amavuko.

4) Niyigena Sylivain 25 y’amavuko.

5) Hakizimana Emile 46 y’amavuko.

Abavuwe bagataha ni;

  1. Tuyizere Jonas 25 y’amavuko.
  2. Uwimana Celestin 34 y’amavuko.
  3. Ngendahayo Elias 22 y’amavuko.
  4. Niyokwizerwa Claude 25 y’amavuko.
  5. Niyogisubizo Pascal( tutamenyeye imyaka)

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yemereye intyoza.com ko amakuru y’iyi mpanuka yo mu kirombe bayamenye. Avuga kandi ko ikurwamo ry’aba bantu habaye ubufatanye bw’Ubuyobozi, Abaturage n’inzego z’Umutekano. Yabwiye kandi umunyamakuru ko inzego zibishinzwe zahise zibyinjiramo ku gira ngo hakorwe neza iperereza, hanakusanywe amakuru kuri iyo mpanuka yahitanye ubuzima bw’abaturage.

Turacyakurikirana andi makuru kuri iyi mpanuka yabaye kuko bene iki kirombe bagombaga kuduha amakuru, bahise bakura terefone ku buryo amakuru agera ku intyoza.com avuga ko ku babona bigoye kuko bamwe bahise bava muri Kamonyi. Ibirombe byo muri Kamonyi, biragoye ko hashira ukwezi nta muntu bihitanye, cyane iyo ari mu gihe cy’imvura cyangwa se ku mukamuko wayo.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →