Kamonyi: Mwarimu yahagaze mu muryango anyara mu nzu y’abandi, batabaje bucya ataka terefone

Yigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Nyamiyaga(GS) Abadahigwa mu mwaka wa kane. Avuga ko yakubiswe na nyiri urugo amusanze mu muhanda saa saba z’ijoro. Bene urugo, bavuga ko Mwarimu yinjiye mu rugo bari mu nzu bakinze ndetse baryamye akanyara mu muryango, inkari zikabasanga mu nzu, aribwo umugabo nyiri urugo yabyukaga, akinguye asanga ni mwarimu. Yamukubise urushyi ahita ajya guhuruza Mudugudu. Mwarimu nta gutaka ngo atabaze ko akubiswe, bwacyeye atera kwa Mudugudu ngo amuhe terefone ye.

Umugore wa nyiri uru rugo rwanyawemo na mwarimu muri aya masaha y’igicuku, yabwiye intyoza.com ko we yumvise ikintu gikubise ku rugi kuko yari atarasinzira, abyuka agiye kureba ahita atangirwa n’umunuko w’inkari muri salon, arebye abona inyuma uyu mwarimu aribwo yahise ajya kubyutsa umugabo we.

Umugabo akigera ku rugi nkuko umugore we yabitangarije Umunyamakuru, yarakinguye asanga mwarimu inyuma y’urugi amaze kumunyarira mu nzu, ahita amukubita urushyi ariko anahita ajya gutabaza Mudugudu utuye hafi aho ngo aze amukurire mwarimu mu rugo kuko yamubonagamo umusinzi utakibasha kwiyobora.

Mudugudu mu kuhagera, yakuyakuye Mwarimu amuvana mu rugo rw’abandi, bageze mu muhanda mwarimu aricara ararambya abwira Mudugudu ko ataharenga. Kuko Mudugudu yari amaze ku mukura mu rugo rw’abandi kandi akaba abona adashaka gutaha kandi amasaha akuze, yamusize aho ari kumwe n’inkeragutabara yari ku kazi mu isantere y’ubucuruzi ahazwi nko muri Arikide, Mudugudu arataha.

Bucyeye ahagana ku i saa saba z’amanywa, Mwarimu ari kumwe n’undi muntu baje kwa Mudugudu, amubwira ngo amuhe terefone ye kuko ariwe waje kumutwara, ko rero ubwo nta wundi yayibaza.

Mwarimu yaganiriye n’Umunyamakuru wa intyoza.com amusanze ku kigo yigishaho.

Umunyamakuru yamubajije niba yemera ko yagiye gutera mu rugo rw’Umuturage saa saba z’ijoro yasinze, akanyara mu muryango ukinze aganisha mu nzu, ko kandi bene urugo bavuga ko yari yasinze?, Mwarimu ati“ Ntabwo byabaye, Byabayeho ariko ibyo by’ubusinzi ntabwo mbyemera ko nari nasinze kugeza ubwo nagera kuri iyo ntera yo kujya kunyara mu rugo rw’Umuturage”.

Mwarimu( tutashatse gutangaza amazina), akomeza avuga ko atageze muri urwo rugo, ariko ko yari ahagaze ku muhanda arimo ahamagara umucumbikiye ngo amukingurire. Mu gihe yarimo ahamagara, avuga ko yabonye umugabo wo muri uru rugo( aho ashinjwa kunyara) asohotse amusanga amwegera amufata mu ijosi ngo anyaye aho. Ati” Mu by’ukuri ntabwo nari nyaye mu rugo rwe kuko ni ahantu ku muhanda ni hariya ku giti”.

Mwarimu, abajijwe uburyo uyu mugabo yaba yaravuye iwe abyutse akamusanga ku muhanda, akamukubita! Yasubije ko uwo mugabo yari yasinze, ko ndetse yamuhohoteye akamukubita urushyi ngo kuko ahagaze aho muri ayo masaha, ariko mwarimu akirinda kurwana nawe.

Mwarimu, akomeza avuga ko ibyo yakorewe n’uyu mugabo byose byo ku muhohotera yabyihanganiye kuko ngo yabonaga ibyo arimo amukorera nawe atari we. Akomeza avuga ko nyiri urugo kumenya ko mwarimu ari ku muhanda, ashobora kuba yarakuyeho rido ari mu nzu akamubona.

Abajijwe umuryo umuntu uri mu nzu yakuraho rido mu masaha yavuzwe( saa saba z’ijoro) akabona umuntu uri ku muhanda ahantu mu mwijima, ati“ Sinzi, ibyo aribyo byose umuntu uri mu rugo rwe nta saha wamenya aryamira cyangwa abyukira, ashobora no gukata gutya wenda yakuraho urugi nawe ubwe arimo nko kureba ko wenda hari igishobora kwangirika akaba aranahambonye, ntabwo nabigira birebire kuko umuntu iyo ari mu rugo rwe igihe icyo aricyo cyose yabyuka”.

Mudugudu yaganirije umunyamakuru ku bivugwa;

Hakizinkiko Mariko, Umukuru w’Umudugudu wa Nyamiyaga, akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga, nk’uwatabajwe yabwiye umunyamakuru ati” Ni ukuvuga ngo njye mpagera, inkari zarimo mu nzu”. Avuga ko yahamagawe n’umugabo nyiri urugo waje iwe ku mukomangira amubwira ngo aze amwereke ibintu bibaye, ahageze asanga umuntu(mwarimu) “yanyaye areba mu nzu”.

Avuga ko ubwo yafataga uyu mwarimu ngo amutware ku icumbi rye ritari kure y’uru rugo, yageze ku muhanda aho kwambuka ahitamo kwiyicarira hasi, Mudugudu aramureka ngo amuhe uburenganzira bwe kuko yari amaze kumukura aho yari ateje ikibazo.

Mudugudu, avuga ko muri iryo joro atabara hari inkeragutabara ndetse n’undi mugabo bita Papa Boyi wanamubikije umuzigo yari afite. Avuga ko ibijyanye na Terefone, yasize Mwarimu ayifite, ko ahubwo baza kuyimubaza yahise ajya kureba ya Nkeragutabara, amubaza uko Mwarimu yatashye n’igihe yahaviriye, amusubiza ko Mwarimu yaraye aho ku muhanda, ko ndetse mu gitondo abantu bapakiye inyanya( bazijyana ku isoko) bazipakiye akiharyamye, ko ndetse ngo yanamuberetse ababwira ngo“ Ni murebe umwarimu waraye hariya kugeza mu gitondo”.

Mwarimu ntabwo yanyuzwe no kuba Mudugudu atamuha terefone ye kandi ariwe waje kumukura aho yari ari. Ubwo mwarimu yagarukaga kwa Mudugudu ku munsi ukurikiye amusaba terefone, Mudugudu yabwiye mwarimu ati” Umva rero mwarimu reka nkubwire! Njyewe nagukuye hariya ndabyemera. Na terefone wari uyifite! N’iyo unkundira nkakugeza yo ubu byibuze ukaba umbwira uti ko wangejeje mu rugo terefone yanjye yagiye he ko aho wankuye nari nyifite? ariko wanze ko ngucyura. None se kuva wanze ko ngucyura, urambwira ngo kuva saa saba kugeza mu gitondo nzi hanyuze bande bagutwaye terefone“?.

Hashize igihe gito( kigera ku kwezi) Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi,  Dr Nahayo Sylvere aganiriye n’abarimu bo mu Mayaga by’umwihariko mu murenge wa Mugina mu ngendo ziswe“ Isaha ya Mwarimu“. Ari aha, ari n’ahandi yahuye n’abarimu, yabasabye kuba ba“ Nkoreneza bandebereho”, Kuba urugero mu bandi bose baba abo babana, bigisha, bahura…, abasaba kugira indangagaciro zibereye Umurezi urerera u Rwanda.

Soma hano ibyo Meya aherutse kuganira n’Abarimu ku Mayaga(Mugina);Kamonyi: Imyitwarire ya Mwalimu ikwiye kuba isobanutse, iganisha aheza buri wese yafatiraho urugero-Meya Dr Nahayo

intyoza

Umwanditsi

Learn More →