• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Kamonyi-Rugalika: Impamvu irafatika yo gutora Paul Kagame n’Umuryango FPR-INKOTANYI-Uzziel Niyongira

Umwanditsi
July 7, 2024

Intore z’Umuryango FPR-INKOTANYI, Abanyarugalika ho mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 06 Nyakanga 2024 bahuriye ku kibuga cy’Umupira cya Kigese mu kwamamaza Paul Kagame nk’Umukandida rukumbi w’Umuryango FPR-INKOTANYI ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Hanamamajwe abakandida Depite b’Umuryango. Mu butumwa bahawe na Uzziel Niyongira uyobora (Chairman) FPR-INKOTANYI ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi, yabasabye kuzatora Paul Kagame kuko ari iby’agaciro, ko ndetse ntacyo bamuburanye. Yibukije buri wese ko Paul Kagame“ yadukunze urukundo ruhebuje”.

Mu butumwa bwe imbere y’imbaga y’Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI, Abanyarugalika n’abandi bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Umukandida w’UmuryangoFPR-INKOTANYI, Paul Kagame n’abakandida Depite b’Umuryango, Uzziel yagize ati“ Impamvu irafatika yo gutora Nyakubahwa Paul Kagame n’Umuryango FPR-INKOTANYI. Ntacyo yatwimye, natwe ntacyo tuzamwima”.

Chairman Uzziel Niyongira ati” Paul Kagame yadukunze urukundo ruhebuje”. Nta mpamvu n’imwe yo kutamutora.

Yakomeje ababwira ati“ Yadukunze urukundo ruhebuje, kandi nagira ngo nibutse Abanyarugalika, kumutora ni twebwe tuzaba twigiriye neza cyane. Yitangiye uru Rwanda yitangira Abanyarwanda, ni yo mpamvu n’uyu munsi yemeye gukomeza kudukorera. Kumutora rero ni ukwiteganyiriza, ni ukureba kure”.

Uzziel( Chairman), yongeyeho ati“ Dukeneye gukomeza kuba muri aya mahoro. Dukeneye gukomeza kugira iterambere ryihuse, Dukeneye gukomeza kugira Igihugu cyubashwe mu ruhando mpuzamahanga. Ibyo uwabikoze ni Paul Kagame. Ibioorwa bye birivugira kandi imvugo ye ni yo ngiro. Ntacyo yatwimye yadusezeranije”.

Uhereye ibumoso! Ni Prisca Uwamahoro, Jean Paul Munyandamutsa, Chairman Uzziel Niyongira.

Yakomeje yibutsa Intore z’Umuryango FPR-INKOTANYI n’Abanyarugalika muri rusange ko, Paul Kagame yakoze ibyari byarananiye benshi, abo byacanze akaza akabicangura ubu buri wese akaba yishyira akizana, afite ijambo. Ati“ Dutore Paul Kagame Iterambere rirambe. Muhitemo neza mutora Paul Kagame, Abasaza n’Abakecuru babe Abasore n’Inkumi”.

Muri iki gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame nk’Umukandida rukumbi w’Umuryango FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, hanamamajwe Abakandida Depite b’Umuryango FPR-INKOTANYI, aho abari kumwe n’Inkotanyi za Kamonyi, Rugalika bahagarariye abandi ari; Uwamahoro Prisca na Munyandamutsa Jean Paul( aba bombi kandi bigeze kuyobora aka karere). Biyeretse Intore z’Umuryango FPR-INKOTANYI n’Abanyarugalika muri rusange, babasaba gutora Paul Kagame na FPR-INKOTANYI bagakomeza kubaka u Rwanda rubereye buri wese.

Abitabiriye bose uku kwamamaza, bahawe ubutumwa banasabwa kubusangiza abatabashije kuboneka. Bibukijwe ko Amatora mu Rwanda ari nk’ubukwe, ko buri wese ugejeje igihe cy’itora asabwa kutabura cyangwa se ngo akererwe( inkoko niyo ngoma mu mvugo yakoreshejwe). Basabwe kuzirikana ko umwenda wa mbere w’Ubu bukwe( Itora) ari INDANGAMUNTU, ko n’utayifite yegera ubuyobozi agafashwa kubona ikiyisimbura ariko nta rwitwazo rwo kubura mu matora.

Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi;

Chantal Mutuyimana ushinzwe kwamamaza.
Prisca Uwamahoro na Jean Paul Munyandamutsa bajya kwiyereka Abanyarugalika.

Barahabyinnye ivumbi riratumuka.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga