Kamonyi-Gacurabwenge: Umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko ataye uruhinja mu musarani

Mu rukerera rw’uyu wa Gatanu tariki ya 02 Kanama 2024, mu Mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi, hamenyekanye amakuru y’umukobwa witwa Umulisa Anitha w’imyaka 22 y’amavuko wataye uruhinja yari atwite mu musarane.

Amakuru mpamo agera ku intyoza.com, ni uko uyu Umulisa wari ukiba iwabo yari atwite inda y’imvutsi, ashobora kuba hari imiti yanyoye mu rwego rwo kugira ngo bimufashe gukuramo iyi nda atashakaga.

Kumenyekana ko Umulisa yakuyemo inda ndetse akajugunya uru ruhinja mu musarane, byaturutse kuri musaza we wumvise uruhinja rurira, agiye kureba asanga rwatawe mu musarane, ashatse mushiki we aramubura ahita yihutira kubwira Polisi.

Amakuru kandi agera ku intyoza.com ni uko uyu Umulisa Anitha yari asanzwe afite umwana umwe yabyariye iwabo. Uru ruhinja avukije ubuzima ni umwana we wari ugiye kuba uwa kabiri.

Amakuru duhabwa n’abaturage ni uko kugera kuri iyi saa moya z’iki gitondo uru ruhinja rutarakurwa muri uyu musarane rwatawemo. Ni mu gihe nyina agishakishwa.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, twagerageje guhamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Umugiraneza Martha ntiyitaba, ndetse n’ubutumwa bugufi haba kuri WhatsApp no kuri terefone bisanzwe ntabwo yasubije.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →