Kuri uyu wa 02 Kanama 2024, Mu Mudugudu wa Nyamurasa, Akagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, kimwe n’ahandi hose mu gihugu bizihije Umunsi mukuru ngarukamwaka w’Umuganura, mu nsanganyamatsiko igira iti“ Umuganura Isoko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo Kwigira, Tuganure Dushyigikira Gahunda yo Kugaburira Abana ku Ishuri”. Ni ibirori byaranzwe n’Ibiganiro ku nkomoko y’umuganura. Hamuritswe ibyagezweho, biyerekana mu mbyino n’indirimbo, bakora bimwe mu bikorwa bishingiye ku muco harimo kotsa Runonko, Gusimbuka Urukiramende, Kuganura Ibyeze, Abana baragaburirwa, bahabwa Amata n’Ibindi. Bashimiye Perezida Paul Kagame we soko Abanyarwanda bakesha kugaruka k’Umuganura mu Rwanda n’ibikorwa by’indashyikirwa dukesha imiyoborere Myiza.
Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi i Nyamiyaga;
Munyaneza Théogène