Kamonyi-Runda: Umusaza w’imyaka isaga 90 yahiriye mu nzu

Ahagana ku i saa mbiri z’ijoro ryo kuri uyu wa 24 Kanama 2024, mu Mudugudu wa Gasharara, Akagari ka Kagina, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi, Umusaza witwa Rubanzambuga Boniface w’imyaka 94 y’amavuko yahiriye mu nzu arapfa. Harakekwa ko inkongi yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

Uyu musaza Rubanzambuga, yabaga mu nzu abana n’umwuzukuru we w’umuhungu. Nubwo mu Indangamuntu ye handitse ko afite imyaka 94, abamuzi bavuga ko iyo myaka ashobora kuba ayirengeje, ko ahubwo afite isaga ijana.

Rubanzambuga, kwivana mu nzu wenyine ntabwo byashobokaga hatagize abamufasha ngo bamutize imbaraga, bamuhagurutse, bamuterure abone ubusohoka. Igihe yabaga agejejwe hanze kandi nabwo, gusubira mu nzu byasabaga izindi mbaraga zimufasha gusubira mu nzu.

Amakuru y’iyi nkongi y’umuriro yahitanye ubuzima bw’umusaza Rubanzambuga, yamenyekanye ubwo umwuzukuru we yari abonye uyu muriro kuko bari mu nzu baryamye, yihutira gutabaza kuko we ubwe atari kubasha kumuterura ngo amusohore.

Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, yabwiye intyoza.com ko amakuru y’urupfu rwa Rubanzambuga ari impamo, ko hakekwa ko inkongi yamuhitanye yaba yaturutse k’umuriro w’amashanyarazi.

Abatabaye bazimije iyi nkongi ariko ntabwo babashije gukiza ubuzima bw’uyu musaza Rubanzambuga. Basamze yahiye ibice bitandukanye birimo amaguru n’amaboko ariko n’ibindi byangiritse. Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, nibwo biteganijwe ko uyu nyakwigendera ashyingurwa.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.