Kamonyi: Mu bantu 63 bari bahumanijwe, babiri(2) nibo basigaye mubitaro

Kuva tariki 23 na 24 Kanama 2024, abaturage 63 bo mu midugudu itandukanye yo mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, bajyanywe kwa muganga mu masaha atandukanye bitewe n’igihe buri wese yabaga afatiwe. Ni nyuma yo gukeka ko banyoye umutobe wahumanijwe. Bamwe boherejwe ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, abandi boherezwa ku bitaro bya Remera Rukoma. Kugera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Kanama 2024 babiri nibo bakitabwaho n’abaganga, aho umwe ari ku bitaro bya Remera Rukoma undi ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga.

Bose uko ari 63, amakuru mpamo agera ku intyoza.com ndetse akanemezwa n’Ubuyobozi ni uko imvano ya byose ari umutobe ushobora kuba warahumanijwe kuko uwawunyoyeho wese yagize ikibazo cyo gucibwamo no kuribwa mu nda.

Dr Jaribu Théogène, Umuyobozi w’Ibitaro bya Remera Rukoma yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko mu bantu bari bakiriwe 63, haba ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga ndetse no ku bitaro bya Remera Rukoma, abenshi bamaze gutaha. Avuga ko umwana umwe nawe wazanywe iri joro ariwe ukiri mu bitaro bya Remera Rukoma.

Mudahemuka Jean Damascene, Gitifu w’Umurenge wa Nyamiyaga aganira na intyoza.com, yabwiye Umunyamakuru ko mu bakurikiranirwaga mu kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga nabo basigaranye umuntu umwe.

Gitifu, avuga ko nubwo iki kibazo cyashyize abaturage ayoboye mu bibazo, ashima ko imyumvire yabo yazamutse ngo kuko iyo bitaba uko, bari kwirukira mu bavuzi ba Kinyarwanda ugasanga ikibazo gikomeye kurusha.

Ahamya ko kuba abafashwe barihutiye kugera kwa muganga, byatumye amakuru amenyekana, arahererekanywa ndetse hatangwa ubutumwa busaba buri wese uziko yanyoye ku binyobwa( Umutobe), ko uwumva afite ikibazo cyo gucibwamo cyangwa se kuribwa mu nda yihutira kugera kwa muganga akitabwaho. Ashima ko byakozwe, abaturage bakaba uyu munsi hafi ya bose bamaze gusubira mu miryango yabo.

Rukundo Nepomuseni, umuturage w’inyamiyaga ufite umugore n’umwana bari bari mu bitaro, yabwiye intyoza.com ko abe batashye ku mugoroba. Ahamya ko intandaro ya byose ari umutobe banyoye. Ati“ Njyewe n’umugore n’umwana twageze muri urwo rugo rwagiye gusura umwana bashyingiye. Njyewe nanyoye ku bushera gusa ntacyo nabaye ariko umugore n’umwana banyweye umutobe n’abandi bose bawunyoyeho nta n’umwe wasigaye ari muzima”.

Akomeza avuga ko, icyo akeka ari uko ubwo muri uru rugo biteguraga kujya gusura Abageni bashyingiye, hashobora kuba hari umwanzi w’ibyiza wabaciye mu rihumye agahumanya umutobe, bityo uwawunyoyeho wese akaba yaragize ikibazo.

Avuga kandi ko, yaba ku ruhande rw’abasuye, yaba ndetse no ku ruhande rw’abasuwe ndetse n’abashyitsi, uwanyoye wese kuri uwo mutobe, bose bararwaye mu gihe abafashe ku bindi binyobwa bitari umutobe nta wagize icyo aba.

Kanda hano maze usome inkuru yanditswe bwa mbere bikiba;Kamonyi-Nyamiyaga: Abantu 30 bamaze kugezwa kwa muganga, harakekwa ko bahumanijwe

Amakuru intyoza.com ifite aturuka muri bamwe muri aba bari barwaye ndetse n’ababo bari babarwaje, ni uko mu gusezererwa bapfunyikiwe imiti yo kubafasha bari mu rugo iwabo. Aba batashye kandi, bashishikarijwe gukurikiza inama bahawe n’abaganga hanyuma uwakumva agize ikibazo akihutira kugera kwa muganga.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.