Kamonyi-Rukoma: Ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro gitwaye ubuzima bw’Umucukuzi
Ahagana ku i saa tatu n’igice z’iki gitondo cya tariki 03 Werurwe 2025, ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Kampani ya DEMICO giherereye mu kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi kigwiriye umukozi witwa Nsengiyaremye Emmanuel w’imyaka 34 y’amavuko wari winjiye mu ndani arapfa.
Kinyogote Emmanuel, umuyobozi wa DEMICO akaba ari nawe ukuriye abakora ubucukuzi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo abwiye intyoza.com ko amakuru y’iyi mpanuka y’ikirombe gihitanye umukozi we ari impamo.
Ati“ Impanuka yabaye nko mu ma saha ya saa tatu hafi n’igice, aho umukozi wacu witwa Nsengiyaremye Emmanuel yari mu kirombe imbere hanyuma haza guhubuka ikintu hejuru kiraza kimwituraho, bagenzi be baratabara kubera ko bari hafi aho, bakimukuraho bamukuramo ari muzima bahita bamwirukankiriza kwa muganga ariko ntabwo byaje gukunda kuko yageze aho arapfa”.
Kinyogote, avuga ko uyu mukozi uhitanywe n’ikirombe atari mu bakozi bafite amasezerano y’akazi ahoraho muri Kampani, ko ahubwo ari umukozi wakoraga nka Nyakabyizi( abakora kuko babonetse cyangwa se hari akazi).
Akomeza avuga kandi ko nyuma y’iyi mpanuka bagiye kureba icyo bakora mu rwego rwo gufasha umuryango wa Nyakwigendera guherekeza uwapfuye ariko na none ngo baranareba niba Ubwishingizi bafite hari icyo bushobora gufasha kugira ngo Umuryango usigaye ubone impozamarira.
Kinyogote, avuga ko mu bucukuzi bakora muri Kampani bafite abatekenisiye babanziriza abakozi mu birombe kugira ngo babanze barebe imiterere y’ikirombe niba nta cyahindutse mo imbere, niba se hari aho babona hakwiye kubanza kwitabwaho kugira ngo abagiye kujyamo barusheho kurindwa.
Asaba abakunda kwishora mu birombe cyane cyane ahakorerwa bitemewe n’amategeko, ahari ibirombe bitagira bene byo, ahakorerwa n’abazwi ku izina ry’Abahebyi kuva mu byo bakora bitemewe kuko bashora ubuzima bwabo mu kaga ndetse ugasanga n’ugiriye ibibazo aho hantu atagira gikurikirana.
Nk’uko akomeza abivuga, muri iyi Kampani ngo hari hashize imyaka igera ku munani nta muntu uguye mu kirombe uretse umwe mu bahebyi giherutse guhitana yagiye mu Kirombe bari bararetse, cyarafunzwe.
Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko nubwo ntawabuza impanuka kuba, ariko kandi abakora ubucukuzi bakwiye gukaza ingamba zifasha mu gukumira, bakitwararika mu gihe abakozi bagiye mu birombe, bakamenya ko indani zitunganijwe neza kandi ko n’abacukuzi bafite ibikoresho by’ubwirinzi bihagije.
Avuga kandi ko ubutuma ku bajya mu birombe bureba cyane ababwishoramo bitemewe n’amategeko, aba bazwi nk’Abahebyi kuko akenshi aribo bakunda guhitanwa nabyo. Abasaba kujya muri Kampani zifite ibyangombwa, zifite ubwishingizi bagakora bizwi ku buryo n’uwagira ikibazo akurikiranwa ndetse n’uwapfa amategeko akaba hari icyo yafasha haba kuri we ndetse n’abasigaye.
Kinyogote Emmanuel nka rwiyemezamirimo ukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akaba ari nawe ukuriye abakora ubucukuzi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ibirombe byinshi bihitana Ubuzima bw’Abantu ari ibidafite bene byo, ari ibirombe abantu bapfa kwishoramo uko biboneye ugasanga byica kenshi. Ahamya ko ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano-RMB(Rwanda Mining Board) kibizi ndetse hagiye haba inama kenshi, ko kandi amakuru kiyafite bitewe n’ibibazo bihora bigaragara. Ahamya ko biri mu nshingano za RMB gufata umwanzuro hagamijwe gukemura ibyo bibazo bishingiye ahanini ku birombe bitagira ababibazwa bazwi.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.