Kamonyi-Mugina: RIB yataye muri yombi umugabo ukekwaho gukubita no gukomeretsa, guhoza ku nkeke uwo bashakanye
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwabwiye intyoza.com ko kuri uyu wa 01 Ukwakira 2025 rwataye muri yombi Twizeyimana Faustin utuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Mugina, Akagari ka Mbati, Umudugudu wa Kigorora. Akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake hamwe no guhoza ku nkeke umugore bashyingiranywe witwa Mukamuyango Esperance.
Umugore wa Twizeyimana Faustin witwa Mukamuyango Esperance, aherutse kubwira intyoza.com ko uyu mugabo we bashakanye byemewe n’Amategeko bakabyarana abana batatu, aherutse kumukorera iyicarubozo, aho yamukubise bikomeye akamukomeretsa, akamuciraho imyenda ndetse akamumenesha bigatuma ahunga urugo akajya gucumbika kubera gutinya kwicwa.

Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko Twizeyimana Faustin yamaze gutabwa muri yombi, ko ari mu maboko y’Ubugenzacyaha, aho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mugina mu gihe Dosiye ye igitunganywa ngo yoherezwe mu bushinjacyaha.
DR Murangira B Thierry, avuga ko Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu Twizeyimana Faustin, mu bihe bitandukanye yagiye ahoza ku nkeke umugore we, amukubita akamuraza hanze no kumutuka ibitutsi bitandukanye ndetse agakoresha umutungo w’Urugo mu buryo butumvikanyweho.
IBYAHA AKURIKIRANYWEHO;
Gukubita no gukomeretsa ku bushake. Ingingo ya 11 y’Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya Igihano cy’Igifungo kiri hagati y’Umwaka Umwe n’Imyaka itatu n’Ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati y’Ibihumbi magana atatu(300,000Frws) n’Ibihumbi magana atanu(500,000Frws).
Guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe. Ingingo y’i 147 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’Ibihano muri rusange, riteganya Igifungo kiri hagati y’Umwaka umwe n’Imyaka ibiri.
Kanda hano usome uko umugore yabwiye intyoza.com iby’iyicarubozo;Kamonyi-Mugina: Yakorewe Iyicarubozo n’Umugabo we bwite aramumenesha ahunga atinya kwicwa
Dr Murangira B Thierry, avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rushishikariza abantu kugira umuco w’ubworoherane, ariko kandi no kureka amakimbirane kuko ibi ari ibyaha bitakihanganirwa.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.