Kamonyi-Ngamba: Amateka yo ku Mulindi w’Intwari ni imbaraga zo gutsinda no gufata icyerekezo kizima-Perezida wa Njyanama
Abagize Inama Njyanama y’Umurenge wa Ngamba, ba Gitifu b’Utugari, Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore, Urubyiruko, ba Midugudu, Abakozi b’Umurenge, Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri abanza n’ayisumbuye, Ibigo Nderabuzima n’abandi, basuye ku Mulindi w’Intwari ahari Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu. Bavuga ko ari ahantu buri munyarwanda akwiye kugera kuko ngo hari imbaraga kandi hafasha buri wese kwikebuka no gufata ingamba mu kwiyemeza kudatsindwa urugamba rwo kubaka ahazaza heza h’Igihugu nk’uko INKOTANYI zabikoze.
Iri tsinda ry’Abanyengamba, bakigera ku Mulindi w’Intwari bakiriwe babanza gusobanurirwa Amateka y’u Rwanda kuva ku gihe cy’Ingoma ya Cyami, Umwaduko w’Abazungu n’Ubukoroni, babwirwa Amateka ku bya Repubulika ya mbere n’iyakurikiye, basobanurirwa impamvu yateye Ubuhunzi ndetse n’Impamvu byari ngombwa ko habaho Urugamba rwo kubohora Igihugu rwanajyaniranye n’urwo guhagarika Jenoside.
Basobanuriwe kandi Amateka y’ibyaberaga kuri ubu butaka buri ku Gasozi gakikijwe n’indi misozi, impamvu ariho hari aya mateka, batambagizwa ibice bitandukanye byaho ari nako basobanurirwa amateka y’aho mu rugamba rwo kubohora Igihugu.
Mu bice bikomeye by’aho basuye harimo; Indaki yabagamo Jenerali Majoro Paul Kagame(Perezida w’u Rwanda ubu) wari Umugaba Mukuru w’Ingabo zari iza RPA( Rwanda Patriotic Army), Inkotanyi. Basuye kandi ibindi bice bitandukanye birimo ahabaga Abayobozi bakuru b’Umuryango RPF-INKOTANYI, basobanurirwa byinshi ku bikorwa byahakorerwaga.
Nshimiyimana Clément, Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Ngamba yabwiye intyoza.com ko itsinda ry’Abayobozi n’abandi babarizwa mu nzego zitandukanye mu Murenge wa Ngamba bagiye ku Mulindi w’Intwari kuko ari ku Gicumbi, ku Ivomo ry’imbaraga zabashisha buri wese kumva neza Inshingano afite mu rugamba rwo gushyira Umuturage ku Isonga no guhagarara neza mu nshingano yesa Imihigo.
Avuga ko nkuko Abakirisito Gatolika usanga bajya i Kibeho, ngo na buri munyarwanda by’Umwihariko ababarizwa mu nzego zitandukanye z’Ubuyobozi bakwiye kujya kuvoma Imbaraga ku isoko yazo.

Ati“ Buriya i Kibeho tuhafata nk’Ubutaka Butagatifu buri mu Rwanda, ku Gicumbi cy’Intwari hariya ku Mulindi naho tuhafata nk’Inzira y’Umukiro w’Abanyarwanda bicwaga cyangwa se bagombaga kuzicwa bakaba baratabawe n’Inkotanyi. Rero, hariya hari imbaraga, ni ku Gicumbi cyazo. Abahanyuze nibo dukesha u Rwanda rwiza dufite uyu munsi, kutajya kuhigira ngo tumenye ayo mateka bisa no kugenda mu nzira utazi”.
Mu mboni za Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Ngamba, Nshimiyimana Clément ahamya ko Ubutwari bw’Inkotanyi, Umutima bari bafite, Ubwitange bari bafite no kwiyemeza kudasubira inyuma mu rugamba rwo kubohora Igihugu bikwiye kubera buri muyobozi Isomo rimuherekeza mu nshingano zo gushyira umuturage ku Isonga, agakora aharanira kugera ikirenge mu cy’izo ntwari kuko umusaruro wavuyemo ariwo uyu munsi utumye u Rwanda ruhabwa Agaciro ku ruhando mpuzamahanga.
Uretse gusura ku Mulindi w’Intwari ahari Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu, aba ba Nyengamba mu nzego zitamdukanye bavuye ku Mulindi w’Intwari basura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, iherereye Kimihurura ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Nshimiyimana Clément, ahamya ko urugendo shuri bakoze barwitezemo impinduka nziza mu mikorere n’imikoranire hagati y’Inzego z’Ubuyobozi, Abaturage hamwe n’Abafatanyabikorwa, himakazwa ihame ry’uko Umuturage aba ku Isonga, akagira Imibereho myiza kandi nawe ubwe akagira uruhare mu bimukorerwa, bityo ntawe usigaye inyuma icyerekezo cy’Igihugu buri wese akakijyamo akigize icye.
Uru ni urugendo shuri rwo kwigira ku mateka rwitabiriwe n’ Abayobozi mu byiciro bitandukanye bagera ku ijana(100), harimo; Abajyanama mu Nama Njyanama y’ Umurenge, Abakozi b’Umurenge n’Utugari, Abashinzwe Umutekano mu murenge n’Utugari, Abayobozi b’ Ibigo by’Amashuri, Abayobozi b’Ibigo nderabuzima, Abahagarariye Amakoperative akorera mu murenge, Abayobozi muri PSF, CNF, CNJ ku murenge no mutugari, Abajyanama b’Ubuzima, Abajyanama b’Ubuhinzi, Abunzi ku murenge no mutugari, Parasocial, Abayobozi bahoze ari ba Konseye, Abakuru b’ Imidugudu.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.