Muhanga-Cyeza: Abagabo babiri n’Umugore umwe bafatanywe ibiro bisaga 6 by’Ibiyobyabwenge
Ku bufatanye n’Abaturage n’Inzego z’Ibanze, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yafashe abantu 3 barimo; Abagabo 2 n’Umugore umwe, bose bakekwaho gucuruza, Gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Abatawe muri yombi, bafatanywe ibiro birenga 6 by’Urumogi.
Nk’uko CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yabitangarije intyoza.com, abafashwe uko ari babatu bafatiwe mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Cyeza, Akagari ka Kigarama ho mu Mudugudu wa Rwinkuba.
Bagifatwa, bahise bajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye aho Ubugenzacyaha-RIB bwahise butangira iperereza ku byaha bose bakekwaho kugira ngo Dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuvugiziwa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, akomeza avuga ko Polisi ishimira Abaturage bakomeje kugira imyumvire myiza yo gutangira amakuru ku gihe kandi neza bagamije gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba. Ahamya ko nta gushidikanya ko ibyo bakora bishimangira ko bumva neza inshingano zabo mu kurwanya ibyaha, ko kandi ibyo bimaze kuba ihame mu muryango nyarwanda.
CIP Hassan Kamanzi, araburira buri wese kwirinda gukora ibinyuranyije n’Amategeko by’Umwihariko Gucuruza, Gukwirakwiza no Kunywa Urumogi kubireka kuko byangiza ubuzima bwa baturage by’umwihariko Urubyiruko. Abibutsa ko ibyo ari icyaha gihanwa n’Amategeko ndetse ko nta na rimwe Polisi y’u Rwanda izihanganira uwo ariwe wese uzabifatirwamo. Ati” Gufata abameze batyo kimwe n’undi wese byagaragaraho ni ihame ndakuka kuko bagomba gushyikirizwa Amategeko akabakanira urubakwiye“.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.