Kamonyi-Mugina: Imvura n’Umuyaga byasakambuye ibyumba by’ishuri abana barahunga
Ahagana ku I saa munani z’amanywa yo kuri uyu wa 07 Ukwakira 2025, Imvura ivanze n’Umuyagana mwinshi byasakambuye ibyumba bibiri n’Igikoni mu Rwunge rw’Amashuri rwa GS KIYONZA riherereye mu Kagari ka Jenda, Umurenge wa Mugina ho mu Karere ka Kamonyi.
Nzariturande Evariste, Umuyobozi wa GS Kiyonza aganira na intyoza.com kuri ibi byago byagwiririye ikigo ayobora, avuga ko mbere y’uko imvura igera hasi habanje kuza Umuyaga mwishi cyane ari nawo wasambuye ibyumba bibiri byijyirwamo n’abana bo mu mwaka wa mbere ndetse ukanasakambura Igikoni n’ububiko bw’ibiribwa by’Abana.
Avuga ko muri ibi byago bagize byo gusenyerwa n’Inkubi y’Umuyaga waje ari mwinshi cyane ugakurikirwa n’imvura nayo itari yoroshye, ngo nta mwana wagize icyo aba kuko babonye bikomeye bagasohoka mu byumba by’ishuri hakiri kare.
Yagize kandi ati“ Abana babonye imiyaga ibaye myinshi cyane bihutira gusohoka mu ishuri. Ku bw’amahirwe nta wahuye n’ibati cyangwa se ngo hagire uhura n’ikibazo kindi kuko Umuyaga wasakambuye bamaze gusohoka”.
Nzariturande, avuga ko mu gihe ibyumba by’amashuri n’Igikoni byasakambuwe n’Umuyaga ndetse n’Imvura bitarasanwa, aho kugira ngo amasomo ahagarare, abana baraba bacumbikiwe mu byumba bihari bishaje bisakaje amategura bitari bigikoreshwa.
Nkuko uyu muyobozi wa GS Kiyonza yabibwiye umunyamakuru wa intyoza.com, Ikigo ubwacyo ngo nta bushobozi bwo gusana ibyangiritse gifite. Avuga ko agenekereje, hakenewe amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni imwe n’Igice(1,500,000Frws) yo gusana ibyangijwe kugira ngo abana bongere kuhigira. Avuga kandi ko arimo gukora Raporo igaragaza ibyangiritse n’ibikenewe kugira ngo ayishyikirize Ubuyobozi bw’Akarere.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.