Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva
Bamwe mu banyakayenzi mu nzego zitandukanye zaba iza Leta, Abikorera muri uyu murenge n’ababa hanze yawo ariko bahavuka, kuri uyu wa 11 Ukwakira 2025 bagiye mu rugendo shuri ku Mulindi w’Intwari ahari Igicumbi cy’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu. Nyuma yo gusobanurirwa izingiro ry’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu bakumva Umutima, Urukundo n’Ubutwari byaranze Inkotanyi, bahavanye ingamba zirimo; Gukorera hamwe, Kwicisha bugufi, Kwanga Ikibi, Kudacika intege mu rugamba rwo kubaka Igihugu.
Abagize iri tsinda ry’Abanyakayenzi, bageze ku Mulindi w’Intwari bakiriwe ndetse basobanurirwa amwe mu Mateka y’uyu musozi uri ahirengeye ariko ukikijwe n’indi, basobanurirwa Amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, batambagizwa ibice bitandukanye birimo: INDAKE umugaba mukuru w’Ingabo za RPA yabagamo( ubu ni Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame), basobanuriwe buri gace basuye amateka yako, ibyahakorerwaga n’abahabaga.
Nsengiyumva Pierre Celestin, Umunyamaganga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi nyuma yo gusobanukirwa n’aya mateka akubiyemo; Urukundo, Umutima, Ubutwari no kudacika intege byaranze Ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora Igihugu, yabwiye intyoza.com ko aya ari amateka akwiye kugira icyo asigira buri wese mu nzira y’urugamba rwo kubaka Igihugu, ko kandi nta kuvuga ngo iki ntigishoboka kuko Inkotanyi ari urugero rwiza rw’ibishoboka urebye inzira y’inzitane zanyuze. Ati“Iyo INKOTANYI ziza gucika intege, iyo zivuga ngo ntibishoboka ntituba turiho”.

Yagize kandi ati“ Imbaraga dukuye aha ni uko n’ibyo abaturage batakumva, kirazira ko ducika intege. Tugomba guharanira ko urugamba twapanze kugeraho, Umuhigo twahize tuwesa kuko dushobora gutangira tubegera hari ibyo abantu batumva ariko gahoro gahoro bakagenda babyumva kurushaho. Rero igikomeye ni ukudacika Intege nk’imwe mu ntwaro yashoboje INKOTANYI gutsinda urugamba”.
Mu Banyakayenzi bagiye muri uru rugendo shuri harimo umwe mu banyeshuri uhagarariye abandi witwa Solange Niyomubyeyi wiga kuri GS St Paul Kirwa. Yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko Amateka y’aha hantu Urubyiruko rukwiye kuyamenya bityo Ubutwari bwaranze Inkotanyi bukababera Imbaraga buri wese zo kwiyemeza gukorana Umwete, Urukundo no gushyira hamwe mu mbaraga zubaka Igihugu kuko ntacyo INKOTANYI zitabakoreye.

Yagize ati“ Najyaga numva bavuga Amateka yo ku Mulindi w’Intwari ariko mu by’ukuri ntazi ngo nihe byatangiriye none ndahigereye ndetse numva byinshi mbwirwa Ubutwari bw’Inkotanyi, mbona byinshi harimo n’Indake Perezida wacu yabagamo”.
Agira kandi ati“ Ibyiza mbonye, Amateka njyanye nzayasangiza bagenzi banjye kandi ndasaba ko bishobotse Urubyiruko bagenzi banjye bagera hano kuko hari imbaraga buri wese yakwifuza kumva ndetse bikamufasha mu rugendo rw’Urugamba rwo kubaka Igihugu. Dukwiriye kumenya aya mateka”.
Uwamahoro Clementine, umwe mu bikorera ba Kayenzi avuga ko ari ku nshuro ya mbere ageze ku Mulindi w’Intwari, ko kandi yari ahafitiye amatsiko cyane. Ahamya ko hari isomo rikomeye ahakuye nyuma yo kubwirwa Amateka yaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Ati“ Mpakuye isomo rikomeye ririmo Urukundo n’Umutima byari mu Nkotanyi. Kwemera guhara ubuzima bwabo kugira ngo benshi bagire uburenganzira ku Gihugu cyabo, kugira ngo Abanyarwanda tubeho mu gihe bo batangiye urugamba batitaye ku bitsitaza bagombaga guhura nabyo birimo no kubura Ubuzima. Ibi rero bivuze ko natwe mu buzima bwa buri munsi nta gucika intege mu byo dukora mu kwiyubaka no kubaka Igihugu. Nzigisha abo nduta, Abanduta ndetse n’abana banjye kugira Ubutwari, Gukunda Igihugu no kukitangira kuko urugero turarufite”.
Rev. Pasitori Charles Karinganire ahagarariye ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Murenge wa Kayenzi. Ahamya ko byari ibyishimo kugera ku Mulindi w’Intwari, kubona no kumva Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu.

Ati“ Mu by’ukuri, uyu munsi twamenye byinshi tutari tuzi kuko buriya kubwirwa ibintu no kugera aho byabereye ni ibintu 2 bitandukanye. Twatembereye, twasobanuriwe Amateka, uburyo ingabo zahoze ari iza RPA zabohoye Igihugu, inzira y’inzitane zanyuze”.
Akomeza ati“ Nkurikije Amateka numvise nkareba n’aho Igihugu kigeze, njyanye ko mu byo dukora dukwiye kwigirira icyizere tugaharanira kugera aho dushaka mu gihe dufite intego nziza. Byanejeje kandi mboneyeho gushimira Perezida Paul Kagame wari uyoboye urugamba nshimira n’Ingabo yari ayoboye ko bakoze akazi gakomeye bakaduha Igihugu kandi cyiza. Kutagera aha hantu ni igihombo pe!, aha hantu hari Amateka yakubaka buri wese mu buzima bwose yaba arimo”.
Rukundo Prudence, Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kayenzi avuga ko uru rugendo rwari rwarapanzwe mu myaka 5 ishize ariko bikagenda byanga ku mpamvu zitandukanye zirimo n’icyorezo cya Covid19. Ahamya ko kuba rubaye barwishimiye cyane, ko kandi rubahaye isomo rikomeye mu buzima bwa buri munsi ku bijyanye n’imokorere n’Imikoranire y’inzego z’Ubuyobozi ndetse n’Abaturage.

Yagize kandi ati“ Hari byinshi twajyaga twumva nti dusobanukirwe ariko tugeze aha turasobanukirwa. Twaje turi itsinda ririrmo ibyiciro byose bihagarariye abandi harimo n’Abikorera kuva ku Mudugudu kugera ku rwego rw’Umurenge. Urumva rero nko mu biganiro batanga baba abikorera n’abayobozi batandukanye mu nzego zegereye abaturage bazajya babasha gusobanura Indangagaciro zaranze Urugamba rwo kubohora Igihugu. Tuhakuye kandi Indangagaciro yo Kwicisha Bugufi, Kumvira no gukunda Igihugu”.
Rukundo Prudence, ahamya ko uru rugendo ari ingenzi ku banyakayenzi kandi ko rutabaye urwa nyuma, ko ahubwo rubateye imbaraga zo gushishikariza abandi kujya aha hantu kuko habitse Amateka bagomba kumenya, arimo imbaraga buri wese yakubakiraho agana aheza, yiyubaka kandi yubaka Igihugu.
Uru rugendo, rwasojwe n’Umusangiro wahuje Abanyakayenzi bagiye mu rugendo shuri baba ababa Kayenzi umunsi ku wundi ku bw’Imirimo itandukanye bahakora, haba n’Abanyakayenzi baba ahandi. Bahise bashinga Ihuriro ry’Abanyakayenzi ribahuza mu rwego rwo gushyira hamwe imbaraga no kurushaho kwegera Abaturage.




Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.