• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira
13/10/25
Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva
13/10/25
Kamonyi-Rugalika: Mwahamagariwe gukora, kurera Abana Igihugu cyifuza-Visi Meya Marie Josée Uwiringira
13/10/25
Kamonyi-Rugalika: Abageze mu zabukuru barashimira Perezida Paul Kagame wabarinze gusaza badasabiriza

Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira

Umwanditsi
October 13, 2025

Abatuye Akagari ka Kirwa ndetse n’Abanyakayenzi muri rusange barashima Kampani y’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro “Gisizi Mining Company Ltd/GIMI” ku kubakorera umuhanda wari utakiri nyabagendwa ahubwo warabaye nk’inzira nayo itagendwa cyane kuko hari ibinyabiziga byari bitakihanyura. Miliyoni zisaga 12 zashowe mu ikorwa ry’uyu muhanda.

Vedaste Hakizimana, atuye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Kayenzi ho mu Karere ka Kamonyi. Ahamya ko ikorwa ry’uyu muhanda rije nk’Igisubizo cyiza ku banyakayenzi, by’umwihariko abagenda Kirwa barimo abakoresha Imodoka.

Ati“ Uyu muhanda wari uteje ibibazo kuko nta Modoka by’umwihariko inini zari zikigenda ino. Izabaga zije zipakiye ibikoresho byaba bizanywe ku mashuri n’ahandi, bimwe zabisigaga epfo iyo kubera umuhanda, uturaro twarangiritse. Ikorwa ryawo kuri twe rero ritumye aka gace kongera kuba Nyabagenda”.

Agira kandi ati“ Twagiriwe ubuntu kuko umukire uhagarariye ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro hirya aha yadushyiriyemo abakozi be n’imashine badukorera umuhanda biratunyura. Hari abantu benshi bajyaga baza ino kuko hari ibiro by’ubuyobozi(Akagari), hari ikigo cy’amashuri. Kuhagenda byari bimaze kuba ikibazo ariko ubu cyakemutse umuhanda ni Nyabagendwa yaba imidoka ntoya n’Inini ndetse na Moto hari abamotari bahakatiraga bagaca akandi kayira ka twirwaneho”.

Solange Nishimwe, umuturage wa Kayenzi yabwiye intyoza.com ko ikorwa ry’uyu muhanda ridakemuye gusa ikibazo cy’abafite imodoka n’ibindi binyabiziga, ko ahubwo rinafashije mu gutuma ahantu hasa neza, hazana umutekano ku binyabiziga no ku bantu bahagenda n’amaguru.

Ati“ Si abafite amamodoka babyungukiyemo, ahubwo n’abanyamaguru batugiriye neza kuko umuhanda uragutse, urakoze ku buryo ahari habi bahakoze. Erega tutirengagije n’uko mbere hari hameze, n’umuntu yashoboraga kwikinga ahantu akagutega akakwambura, akakugirira nabi ariko ubu uko biri haracyeye”.

Venuste Mporanzi, Ashima uko uyu muhanda wakozwe agereranije n’uko byahoze. Ati“ Ubu barahanyura ukumva birimo neza nawe wahagenda ukabona impunduka. Bitandukanye na mbere kuko imodoka ntoya byari ibibazo kandi nyamara hano hagendwa cyane kuko hari Akagari, Amashuri ndetse yemwe n’Igihe cyo Kwibuka haragendwa cyane ni naho Twibukira kenshi. Ahubwo uwanashyiramo ka kaburimbo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi, Nsengiyumva Pierre Célestin ashima GIMI Ltd ku gikorwa cyo gukora uyu muhanda ahamya ko ufitiye Abaturage n’Ubuyobozi akamaro. Ati“ Mu miyoborere, ikorwa y’uyu muhanda riragaragaza uruhare rw’Abafatanyabikorwa mu bikorerwa Abaturage. Abafatanyabikorwa bagomba kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo bibafasha mu bikorwa bakora bikanagirira umumaro abaturage muri rusange”.

Avuga ko agereranije na mbere hatarakorwa, yizeye impinduka. Ati“ Impinduka zo zirahari kuko Umuhanda ni nyabagendwa, Ibikoresho byo kubaka kuri GS Kirwa biragezwayo neza, Urutindo rwari rwarangiritse rwarakozwe ku bufatanye bw’Ubuyobozi na Company ya GIMI. Impande zose yaba Abaturage, GIMI ndetse n’Ubuyobozi twese Umuhanda tuwufitemo inyungu”.

Felix Niyigena, ashinzwe guhuza ibikorwa bya Company GIMI Ltd, Abaturage ndetse n’Ubuyobozi. Avuga ko uyu ari umuhanda bafashe icyemezo cyo gukora mu rwego rwo korohereza Abaturage Imihahiranire n’Imigenderanire muri Kayenzi, ariko kandi no gufasha abava imihanda yose baje muri iki gice ku mpamvu zitandukanye.

Agira kandi ati“ Wari umuhanda utameze neza, mutoya kandi uri ahantu hahanamye, wasangaga umunyamaguru ashobora ku hahurira n’imodoka ugasanga ubuze aho unyura kubera ubuto bwawo n’imiterere yawo. Mu bikorwa dukora nka Gisizi Mining harimo no guteza imbere Abatuturage no gukora ibikorwa bibagirira akamaro, bibahindurira ubuzima bukaba bwiza kurusha, ni muri urwo rwego twakoze uyu muhanda cyane ko hari n’igice kigera aho ibikorwa byacu biri”.

Ahamya ko ikorwa ry’uyu muhanda bitari byoroshye kuko ngo hari igice gifite metero zigera muri 200 cyarimo ikintu cy’ikibuye byasabye ko hitabazwa imodoka kabuhariwe mu gukora aho amaboko y’abakozi ba GIMI batabashaga gukora. Ashima ubufatanye bw’ubuyobozi ndetse n’abaturage, agashimangira ko GIMI Ltd bazakomeza gukora ibikorwa biganisha ku gufasha abaturage kugira imibereho myiza biteza imbere.

Iyi Company y’Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro GIMI Ltd, uretse ibikorwa by’ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciri ikora, aho ikoresha abaturage basaga 250, inagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bifasha guhindura ubuzima bw’Abatuye hafi y’aho ikorera kuko buri mwaka igira abatishoboye mu murenge wa Kayenzi yishyurira Mituweli, Iremera kandi abatishoboye mu buryo butandukanye, igafasha ubuyobozi mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’Umuturage.

Munyaneza Théogène

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5888 Posts

Politiki

4139 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1020 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

147 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga