Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
Umugabo witwa Ukurikiyeyezu Jean Damascene bakundaga kwita Lizembe wacururizaga inyama Bishenyi, wari atuye mu Mudugudu wa Kagangayire, Akagari ka Sheli, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi yasanzwe mu rugo iwe yapfuye bituma umugore we afatwa arafungwa.
Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ba hafi ni uko uyu nyakwigendera kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira 2025 yagiye mu kazi bisanzwe aho akorera Bishenyi ndetse n’Umugore we akajyayo kuko bose niho bakorera, aho Umugabo yabaga acuruza Inyama muri Busheri(Butchery), mu gihe Umugore acuruza Ibinono, Isombe n’ibindi bijyana nayo.
Ubwo basozaga akazi, mu gutaha umugabo ngo yahitiye aho bafite amatungo ariko ahagana ku i saa moya z’Ijoro ngo yari mu rugo ariko bigaragara ko asa n’unaniwe. Nk’ibisanzwe ngo barariye, bararyama ariko bigeze mu ijoro umugabo asa n’utengurwa, umugore arafatafata umugabo akomeza kuryama, nyuma umugore arahaguruka ngo ajya kureba abana.
Mu kujya kureba abana, umugore ngo yicaye mu ntebe ruganiriro(Salon) agatotsi karamutwara, aho akangukiye agiye kureba asanga Umugabo byarangiye(yapfuye) aribwo yatabazaga, hajyayo Polisi na RIB ndetse n’Ubuyobozi bw’Umurenge.
Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika yabwiye intyoza.com ko amakuru y’urupfu rwa Ukurikiyeyezu Jean Damascene (Lizembe) bayamenye batabajwe mu gitondo cyo ku wa 12 Ukwakira 2025.
Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ko Nyakwigendera yari afite imyaka 36 y’amavuko. Asize abana batatu yabyaranye n’Umugore we barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ku yandi makuru, umwe mu bakorera Bishenyi yabwiye intyoza.com ko batunguwe n’urupfu rwa Lizembe. Gusa na none yabwiye umunyamakuru ko baherukanaga ku wa Gatanu muri Sitade Amahoro barebana Umupira w’Amavubi na Benin.
Uyu mucuruzi Bishenyi, avuga ko ubwo bari kumwe byagaragaraga ko atameze neza ku buryo ngo yanamubajije ko abona afite intege nkeya, amusaba kujya kwa muganga undi amubwira ko afite imiti ari kunywa. Nyuma mu ma saha yo kuri iki cyumweru nibwo yumvise inkuru y’incamugongo ko Lizembe yapfuye.
Ubwo Inzego z’Umutekano n’iz’Ibanze bageraga mu rugo kwa Lizembe, RIB bagiye mu kazi kabo baganiriza Umugore ndetse ngo banaganira na bamwe mu baturanyi, nyuma batwara umurambo Kigali gupimwa ariko ngo nyuma y’aho umugore baza ku mutwara.
Mu bantu baganiriye na intyoza.com baba abakorera Bishenyi ndetse na bamwe mu baturanyi ba Nyakwigendera, bavuga ko yari Umunyamahoro, umuntu uzi kubanira abandi neza.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, icyaba cyabaye intandaro y’urupfu rwa Lizembe ntabwo kiramenyekana.
intyoza.com
No Comment! Be the first one.