• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
19/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
19/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
19/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Kigali-Kacyiru: Abapolisi basaga 800 batanze amaraso yo gufasha abayakeneye

Umwanditsi
April 1, 2018

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Werurwe 2018, abapolisi barenga 800 bitabiriye igikorwa cy’ubukorerabushake cyo gutanga amaraso ahabwa indembe n’abarwayi bayakeneye.

Iki gikorwa cyo gutanga amaraso cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, nyuma yo gukora umuganda ngarukakwezi, aho cyitabiriwe n’abapolisi bari mu nzego zitandukanye.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi (Deputy Inspector General of Police-DIGP) Juvenal Marizamunda, yakanguriye aba bapolisi kugira umutima ufasha batanga amaraso aho yagize ati:” gutanga amaraso ni ugutanga ubuzima. Iyo utanze amaraso, uba ufashije abantu benshi bayakeneye”.

Yakomeje abwira abapolisi ko inshingano zabo ari ukubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo, ariko banaharanira ko abanyarwanda bagira ubuzima bwiza. Yavuze ko Polisi nk’uko yitabira ibindi bikorwa biteza imbere igihugu n’abagituye, ari na ngombwa  ko abapolisi bitabira iki gikorwa cyiza cyo gutanga amaraso.

DIGP Marizamunda Juvenal

 

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amaraso (NCBT) Dr Gatare Swaibu yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ubufatanye bwatumye iki gikorwa kigenda neza no kuba yarakigize icyayo.Yagize ati:” turashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuba bwarafashe iya mbere mu kugira uruhare muri iki gikorwa, kuko gucunga umutekano bisaba abantu bafite ubuzima buzira umuze. Kuba abapolisi batanze amaraso ni byiza cyane, bifasha umurwayi kuba yava ku gitanda nyuma yo gukira akaba yajya mu mirimo iteza imbere igihugu”.

Yasoje asaba n’abandi baturage hirya no hino mu gihugu ndetse n’abakorera mu nzego zitandukanye kujya bitabira igikorwa cyo gutanga amaraso, kuko uwo ariwe wese  ashobora kuyakenera mu gihe ari mu kaga.

Igikorwa cy’umuganda cyabanjirije gutanga amaraso.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga