Inkuru ndende ya “URUSARO” igice cya 12 ari nacyo kibanziriza icya nyuma

Umwari utagira icyasha “URUSARO” ari mugihome, Gabby nawe yapangiwe kurongora umukobwa wa Minisitiri. Ese koko hari uwabasha gutanya icyo Imana yafatanije, Ese iyi nzira y’inzitane itari ngufi kwa URUSARO na Gabby iherezo ryayo ni irihe, duheruka Gabby ava kwa Minisitiri amenye ukuri kwihishe hagati ye n’umushinjacyaha n’uko yagambaniwe!

Gabby yaratashye araryama nta n’umwe yabwiye ibyamubayeho, gusa ijoro ryarinze ritandukana agikanuye kuko ntiyigeze arushya agoheka, mu gitondo cya kare yarabyutse ajya kubiro bya polisi gusura umukunzi we, akigerayo umupolisi wari waharaye yamuhaye uburenganzira ngo baganire, bagikubitana amaso kwihangana byaranze bose baraturika bararira ariko Gabby ashyiramo akanyabugabo yegera URUSARO aramuguyaguya aramuhoza ubundi baricara baraganira, Gabby yatekerereje URUSARO amakuru yose yari yakuye  kwa Minisitiri amubwira ko ibiri kubabaho byose ari Minisitiri n’umushinzacyaha mukuru babirinyuma ndetse amubwira ko yumvise bavuga ko gufunga URUSARO arukugirango bace intege Gabby abone ko ntayandi mahitamo uretse kurongora Iris,  yanamubwiye ko yumvise bavugako URUSARO azafungwa imyaka icumi bityo akazafungurwa Gabby na Iris barambanye, gusa Gabby yahise abwira URUSARO ko ibyo kurongora Iris yabivuyemo, ati:singiye kubana n’inyamaswa munzu imwe mbizi neza ko nta rukundo ruhari ahubwo twese turi mu mukino wo gushaka imitungo, ntaho byaba bitaniye na cya gisakuzo ngo nararanye n’inyamaswa bucyeye mbura amajanja.

Gusa iki gitekerezo URUSARO ntiyacyemeye kuko yahise abwira Gabby ati uko biri kose nutamurongora ninge uraba ushyize mukaga kuko bazanyica bagamije kuguca intege burundu ngo urongore umukobwa wabo utakimbona, icyiza genda urongore iyo nyamaswa yiyemeje gufatanya nase yicuruza ngo ise abone imitungo, hanyuma Imana y’i Rwanda nintabara nzaza kandi ndabizi nzaza ukinkunda nange nzaza meze neza nk’icyuma kivuye mu ruganda gikebesha impande zombi maze tuzarwanya abanzi tubaneshe nubwo umutangabuhamya wacu yapfuye ariko nizeye ko umunsi umwe tuzatsinda iyi ntambara n’ubwo nta cyizere ko bishoboka.

Bidatinze URUSARO yarahamagawe asubira muri gereza naho Gabby arataha ndetse agenda afite umwanzuro wo kurongora Iris akemera bakabana bacengana, gusa wari umwanzuro ugoye cyane kuko urukundo Gabby yakundaga URUSARO yumvaga rutamukundira ko yatinyuka kubana nundi mukobwa munzi imwe uretse umutarutwa umutakirwabagabo URUSARO. Muri iyo minsi yaricaraga akibuka ubuzima Gabby na URUSARO bacanyemo ubwo bajyanaga kwa muganga, ibyo baganiraga byose ntibyigeze biva mu mutwe wa Gabby ahubwo byari nk’ikibibi kinini cyane gitatse umutima we. Byabaye ngombwa ko muri iyo minsi yabonanaga na Iris cyane kuko bendaga kubana gusa iyo babaga bari kumwe Gabby yageragezaga gushyira mu mutwe ko ari URUSARO barikumwe kugirango abashe kumva anezereweho gakeya nta mushiha afite.

Umunsi umwe URUSARO yari muri gereza ariko bataramumanura, bahamagaye amazina yabagororwa bose bari bagiye kumanurwa agiye kumva yumva bahamagaye izina ngo: Tumukunde Agnes nawe naze, habanje kubura uwitaba kuko nta muntu witwaga atyo ariko URUSARO yarabyumvaga ko ari amazina ya nyina umubyara, ataragira icyo avuga umupolisi yamukubise inkoni ati”wagakobwawe igihe baguhamagariye ntiwumva? Urira imodoka vuba! Ubwo URUSARO bamumanuye kuri dosiye iriho izina rya nyina aho kuba ari izina rye riri ku irangamuntu ye,  bidatinze yageze muri gereza ariko yaratarahamywa ibyaha ngo akatirwe, ubwo urubanzarwe mu mizi barushyize kuwa gatanu, ukaba ariwo wari umunsi bwari buke Gabby arongora Iris, ubukwe bwari bubere rimwe; gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana, kwa Minisitiri ubukwe barabwiteguye bikomeye kandi birumvikana Iris niwe mukobwa wa mbere bari bagiye gushyingira, byumvikane ko yagombaga gukorerwa ibishoboka byose, ariko kubwa Gabby yumvaga iminsi yahagarara itariki y’ubukwe ntigere kuko yumvaga ikigeragezo gikomeye mubuzima bwe ari ukubana n’umukobwa adakunda n’ubwo yariyo nzira yonyine yari kuzamugeza ku mitungo ye neza.

Byari kuwagatanu umunsi URUSARO yari kwitaba urukiko akisobanura kubyaha ashinjwa, yari afite umu avoka(umunyamategeko) imbere y’inteko y’abacamanza, uregwa yari yitabiriye urubanza afunze iminyururu kumaboko, ariko n’ubwo Gabby bwari gucya arongora nawe ntiyari yahatanzwe, ndetse hari n’abakozi bose bakoranaga na URUSARO mu kazi, bari baje ngo byibura bamuramutse, ntibyatinze urubanza rwaratangiye uruhande rw’ubushinjacyaha bushinja Tumukunde Agnes ibyaha bigera kuri bitatu, kwica nkana, kwirengagiza akazi, no kutubahariza amabwiriza agenga abaganga. Nyuma yo kumushinja, uwaruhagarariye uruhande rw’ubushinjacyaha yasabye ko uwo mukobwa yafungwa imyaka icumi nk’uko amategeko abiteganya ndetse akanishyura indishyi z’akababaro umuryango w’uwo witabye Imana.

Nyuma yo kumva ubushinjacyaha, umucamanza yavuzeko hatahiwe uruhande rw’uregwa, uwunganiraga URUSARO mu rubanza niwe wahagutse aravuga ati” nyakubahwa mucamanza nshingiye kuri ibi bikurikira ndumva mwarekura umukiriya wange mburanira agataha ndetse agahabwa n’indishyi z’akababaro,

Mwareze uwitwa Tumukunde Agnes, kandi umukiriya wange yitwa, URUSARO Agnes, ubwo niba ibyaha byarakozwe na Tumukunde, mujye kumushaka murekure URUSARO.

URUSARO Agnes akora muri laboratoire(mu isuzumiro), ibizamini yapimye twasomye ibisubizo byanditswe n’umukono we twifashishije ubuhanga bwo kugenzura inyandiko, dusanga ibisubizo yatanze bihuye n’uburwayi nyirizina bwishe umurwayi, ibi bivuze ko yaba yarazize kutitabwaho nabashinzwe kuvura mu gihe ushinzwe gupima we yakoze akazi ke neza.

Ikindi kandi itegeko rivuga ko iyo umuntu apfuye nyirumurwayi ariwe wemerewe guhaguruka akajya kurega igihe atishimiye uburyo umurwayi we yavuwe ndetse agatanga n’ibimenyetso , None URUSARO we ngo yarezwe n’ubushinjacyaha bukuru gusa, n’ikimenyimenyi bene umurwayi ntibazi ibiri kujya mbere.

Nyakubahwa Mucamanza nshingiye ku mategeko no kubisobanuro n’ibimenyetso tubagaragarije ndumva uwo mburanira yafungurwa kandi agahabwa indishyi z’akababaro za miliyoni icumi z’akarengane yagiriwe n’ihohoterwa rikabije, ndetse agahita asubizwa mukazi akanahembwa imishahara atahembwe. Nyuma yo kumva impande zombi abacamanza bagiye mu mwiherero ngo bafate umwanzuro.

Uwari ahagarariye ubushinjacyaha yahise ahamagara umucamanza mukuru kuko ariwe wari inyuma y’urwo rubanza mu ibanga rikomeye, maze amubwira akaga bagize ko kwibeshya ku mazina y’uwo baregaga maze, nibwo umushinjacyaha yibutse ko yibeshye ubwo yabwiraga Minisitiri amazina y’uwo mukobwa aho kumubwira  aye akamubwira aya nyina yabyitiranije kuko Gabby n’ubundi yari amaze kubabwira amazina y’umukunzi we n’aya nyina umubyara, kandi ayo mazina niyo yahereweho batanga ikirego murukiko. Umushinzacyaha yahise agira ubwoba abura aho akwirwa kandi ntiyari gutinyuka kubibwira Minisitiri kuko ntiyari kumukira. Biyemeje guceceka ubundi bakaza kumva ibiva ku ruhande rw’ubucamanza.

Mbega inkuru, koko burya ngo inkuru mbarirano iratuba, iyi yo ikomeje kumbera nshya uko nyisomye! Uyu mwana w’umukobwa se mama, yaba arava mu nzara z’abagome n’abagambanyi batamwifuriza icyiza! Umucamanza se araza kuruca ate!? Ntucikwe n’igice gikurikira ari nacyo cyanyuma.

Sixbert Murenzi / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Inkuru ndende ya “URUSARO” igice cya 12 ari nacyo kibanziriza icya nyuma

  1. Alpha April 5, 2018 at 7:50 pm

    yooo Imana ntisinzira ihora iri maso,irengeye urusarope.

Comments are closed.