• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Nyagatare: Umugabo afunzwe akekwaho kujyana abana hanze y’igihugu gukoreshwa imirimo ivunanye

Umwanditsi
April 17, 2018

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare, yaburijemo umugambi w’umugabo ukomoka muri aka karere, wo kujyana abana bane bakiri bato mu gihugu cya Uganda gukoreshwayo imirimo ivunanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko aba bana bose bari munsi y’imyaka 16; bari bajyanyweyo kuragira ihene n’andi matungo; aho bari kujya bahembwa udufaranga duke, bakajya batwoherereza ababyeyi babo.

Ukekwaho iki gikorwa kigayitse yitwa Semana Lambert w’imyaka 48; yiyemererera ko yari yumvikanye n’ababyeyi b’aba bana bane kubajyana muri kiriya gihugu. Bari kujya bakorera amafaranga ubundi bakajya bayoherereza ababyeyi babo nk’uko abivuga. Ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Karama, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba koko byari ugukoreshwa iriya mirimo, cyangwa se bari bajyanwe mu bindi bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu.

Kuburizamo uyu mugambi we, byabaye ku itariki ya 16 Mata 2018, mu Murenge wa Karama mu kagari ka Ndego; aba bana bakaba baragombaga kujya muri iki gihugu banyuze mu nzira z’abanyamaguru zitemewe ku mupaka w’ibihugu byombi.

CIP Kanamugire yagize ati;” kugira ngo tubimenye, byaturutse ku makuru twahawe na bamwe mu baturanyi b’imiryango yabo, duhita dufata uwari ubajyanye, hanyuma abana tubagarura mu miryango yabo. Umwana nk’uko bisanzwe akora imirimo yo mu rugo iwabo igiye itandukanye, ariko ntibyemewe ko abana bakoreshwa imirimo ivunanye mu gihugu imbere cyangwa se kubajyana hanze y’igihugu mu bikorwa n’imirimo itemewe.

Gukoresha abana imirimo ivunanye nko gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro, gutwika amatafari, gucukura amabuye cyangwa imicanga, kurinda inyoni mu mirima y’imiceri  n’indi mirimo nk’iyo, ntibyemewe kandi bihanwa n’amategeko”.

Yanakanguriye ababyeyi kwita ku bana babo, bakabaha amahirwe yose y’ubuzima cyane cyane kubajyana mu ishuri no kubafasha kwiga neza, kuko biba ari ugutegura ko igihugu kizagira ejo heza bitewe n’urubyiruko rusobanukiwe ndetse runajijutse.

Yasabye kandi n’abaturage ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi, maze igihe abonye ibikorwa nk’ibi byo kudaha abana uburenganzira bwabo harimo no kubashora mu bikorwa bibi n’imirimo ivunanye cyangwa ubucuruzi bw’abantu, kujya babimenyesha Polisi n’izindi nzego kugira ngo habeho kubikumira no gufata abanyabyaha baba babikora.

Gukoresha abana imirimo ivunanye cyangwa kubagira nk’ibicuruzwa bihanwa n’amategeko.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 217 itanga ubusobanuro bw’ijambo”umwana”. Umwana ni umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko uretse mu gihe andi mategeko abiteganya ukundi.

Ingingo ya 218 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda igira iti” Umuntu wese ubabaza umwana bikabije, umujujubya cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa se bitesha agaciro, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

Naho ingingo ya 251 yo igira iti:” Umuntu wese ugira uruhare, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ari we cyangwa abicishije ku wundi, mu gutorokesha umuntu avanywe mu Rwanda ajyanywe mu mahanga agamije kumucuruza, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000). Ibihano biteganyijwe muri iyi ngingo byikuba kabiri igihe uwakorewe icyaha ari umwana”.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga