• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kayonza: Abagabo 5 bafashwe na Polisi bakekwaho kwiba amadolari asaga ibihumbi 22 ya Amerika

Umwanditsi
May 21, 2018

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza yafatanye abagabo batanu Amadolari ya Amerika angana na 22,100 n’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda; bakaba bakekwa kuba barayibye uwitwa Mazimpaka Jean Nepo bayakuye mu modoka.

Abafunzwe bakekwaho iki cyaha ni Jean Paul Nsengiyumva, Erneste Ntakirutimana, Modeste Ndigijimana, Janvier Manzi na Shabani Zambia; aba bakaba barafashwe ku itariki 19 Gicurasi 2018 nyuma y’umunsi umwe bakoze ubu bujura; dore ko babukoze ku wa gatanu tariki 18. Aba uko ari batanu bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief  Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko ku itariki 18 Gucurasi 2018; Mazimpaka yamenyesheje Polisi mu karere ka Kayonza ko yibwe Amadolari n’Amafaranga y’u Rwanda angana gutyo; Polisi irakurikirana kugeza iyafatanye bariya bagabo batanu bayagabanye.

Yagize ati,”Ubwo Mazimpaka yari muri gahunda ze mu karere ka Kayonza yageze mu kagari ka Nyagatovu, mu murenge wa Mukarange aparika imodoka; yicara muri metero nkeya n’aho ayiparitse. Uriya witwa Nsingiyumva bari bavanye i Kigali wari wabonye ibyo bihumbi by’Amadolari n’Amafaranga y’u Rwanda mu modoka bajemo, yandikiye ubutumwa bugufi bariya bandi bane basanzwe bakora akazi k’ubukanishi mu Mujyi wa Rwamagana; ababwira kumena iyo modoka bakiba ayo Madolari n’amafaranga y’u Rwanda yarimo, ndetse abarangira aho yari yayabonye; hanyuma baraza, bica imodoka yarimo bayakuramo”.

Yavuze ko Mazimpaka akigera ku modoka agasanga yibwe yahise yihutira kubimenyesha Sitasiyo ya Polisi iri hafi; nyuma y’ibazwa, Nsengiyumva yemera ko ari we waranze aho yabonye ayo Madolari n’Amafaranga y’u Rwanda.

CIP Kanamugire yavuze ko Nsengiyumva amaze gufatwa yatanze amakuru yashingiweho mu gushaka no gufata abayakuye mu modoka; bakaba barafashwe nyuma y’amasaha make (umunsi umwe) bakoze ubu bujura.

Yongeyeho ko Polisi imaze gufatana abo bagabo ayo Madolari n’Amafaranga y’u Rwanda yamenyesheje nyirayo (Mazimpaka), ndetse imusaba kuza kuyafata.

Ashima, Mazimpaka yagize ati,”Nkigera ku modoka ngasanga banyibye nihutiye kubimenyesha Polisi. Umupolisi wanyakiriye yanyijeje ko abanyibye bari bufatwe; kandi ko ibyo banyibye baza kubifatanwa. Nyuma y’amasaha make ntanze ikirego nagiye kumva numva Polisi irampamagaye imbwira ko Amadolari yose (22,100) n’ibihumbi 90 by’amafaranga y’u Rwanda; mu bihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda nibwe byafatanywe abagabo batanu; ndetse insaba ko naza kuyakira.”

Yagize kandi ati,” Polisi y’Igihugu cyacu ikora kinyamwuga. Ndayishimira uburyo yita ku kibazo igejejweho kugeza gikemutse. Ndagira abandi inama yo kutagendana amafaranga menshi kuko byabaviramo kuyibwa nk’uko byangendekeye.”

Ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho buhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga