• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Nyanza: Barasaba intumwa za rubanda kutiyamamariza ahari isanteri z’ubucuruzi gusa

Umwanditsi
April 18, 2018

Mu gihe Abanyarwanda biteguye amatora y’intumwa za rubanda agomba kuba muri Nzeli 2018, bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza barifuza impinduka mu buryo abiyamamaza babikoramo. Baba abaziyamamaza ku giti cyabo, yaba imitwe ya politiki, bose barasabwa n’aba baturage kumanuka bakabasanga aho kwibanda gusa mu isantere z’ubucuruzi.

Mu gusaba ko abashaka kwiyamamariza guhagararira abaturage mu nteko ishinga amategeko mu matora ateganijwe mu ntangiriro za Nzeli 2018 batakwibanda ku kwiyamamariza gusa mu isantere z’ubucuruzi, ahubwo bakanamanuka mu Midugudu n’Utugari, abaturage bavuga ko mu gihe aba bakandida bamanuka bakabegera hari byinshi bamenya ku mibereho y’abo bashaka guhagararira.

Nzimenya, umwe muri aba baturage utuye mu Murenge wa Muyira yabwiye intyoza.com ati “ Abiyamamaza usanga bibanda mudusantere tw’ubucuruzi, hari abagorwa no kugera aho biyamamariza bitewe n’aho baturuka, kuki batamanuka ngo bagere nibura mu Tugari ko baba bafite imodoka? Usanga kwiyamamariza muri santere z’ubucuruzi bitugora kenshi.”

Akomeza agira ati” Dufite aho dukorera inama mu nteko z’abaturage, niho mbona akenshi ibi bikorwa byakwibanda kuko ni naho kenshi duhurira. Kwiyamamaza kwabo hari n’ubwo usanga birangiye bwije bityo abaturuka kure bakagorwa no gusubirayo mu gihe aba baba baje mu mamodoka.”

Agira kandi ati” Baramutse bageze mu Midugudu n’Utugari banamenya neza aho abo bagiye guhagararira batuye, bakanamenya ubuzima babayemo na bimwe mu bibazo babana nabyo, byabaha nibura ishusho nyayo y’uwo bagiye guhagararira, benshi tumara kubatora nti tuzongere kubabona, niyo bagarutse kubera batagera mu Midugudu hari abatababona.”

Undi muturage wo mu Murenge wa Kigoma yagize ati” Abiyamamaza bagiye baza mu Midugudu n’Utugari bakava mu Isantere z’ubucuruzi byanatworohereza imirimo kuko hari ubwo baza mu isantere iri kure y’abaturage, kubera dusabwa kuhagera kare bitwicira imirimo ugasanga baje batinze kandi twahiriwe, bityo umuntu akaba ntacyo yakoze kandi batwegereye nibura byatworohereza ukaba uzi ngo urahingura saa tanu witegure kujya kumva imigabo n’imigambi yabo.”

Nshimiye utuye mu Murenge wa Nyagisozi, agira ati “ Twifuza ko abashaka kuduhagararira kimwe n’abandi baza kwiyamamaza bajya bava muri santere z’ubucuruzi bakatwegera. Ibi bitwereka ko banashaka kumenya imisozi dutuyeho, baba bafite uburyo bwo kuhagera bajye baza bareke kuturushya kuko twe hari abakecuru n’abasaza n’abandi banyantege nke bigora bitewe n’urugendo ruba ruri aho bava n’aho basanga abiyamamaza, bajye baza banamenya aho dutuye kuko aho mu isantere habarizwa abacuruzi.”

Amatora y’intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko ategenijwe mu ntangiriro za Nzeli kuri tariki 2 ku banyanrwanda baba hanze( Diyasipora), tariki 3 ku banyarwanda bose mu gihugu na tariki 4 Nzeli 2018 ku byiciro byihariye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga