• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Karongi: Umugabo yatawe muri yombi n’abaturage azira gukubita no gukomeretsa bikomeye umukobwa we

Umwanditsi
July 7, 2018

Umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko yatemwe ku kuboko ndetse akomeretswa bikomeye na se umubyara. Uyu mwana w’umukobwa yajijijwe kwanga kujya kubagara icyayi. Ise umubyara avuga ko ibyabaye atariko yabishakaga.

Kuri uyu wa gatandatu taliki 7 Nyakanga 2018 umugabo bakunze kwita “INKUBA” yatawe muri yombi n’inzego z’ibanze n’abaturage ashinjwa gukubita, gutema no gukomeretsa bikomeye umwana we w’umukobwa yibyariye.

Uyu mugabo ” Inkuba” atuye mu karere ka Karongi, Umurenge wa Mutuntu akagari ka Kanyege, Umudugudu wa Gitumba. Umwana we w’umukobwa yatemye afite imyaka 14 y’amavuko, yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, yamujijije ko yanze kujya kubagara icyayi.

Ndamyuwera Vincent, Umukuru w’Umudugudu yatangarije umunyamakuru w’intyoza.com ko uyu mugabo uzwi kw’izina ry’INKUBA asanzwe ari umunyarugomo kuko ngo asanzwe akubita abantu bikomeye, ngo amaze gufungwa inshuro eshatu afungurwa.

” Inkuba” yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ko ari ibyago yagize ndetse ko atabishakaga kuko ngo yari agiye kumukubita agashari akagira ibyago ipuriningi (umuhoro batemesha icyayi) yari afite ukamutema. Asaba ko ubuyobozi bwamugirira ibambe bukamurekura kuko ngo atabishakaga.

Umwe mu baturage batuye muri uyu Mudugudu, yabwiye umunyamakuru ko uyu mugabo wiyise “INKUBA” urugomo yarugize umwuga ngo kuko nta cyumweru cyashira adakubise umuntu ngo ndetse yigeze gukubita umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu kagari.

Sixbert Murenzi / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga