• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
04/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
04/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
04/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Perezida Kagame ari kumwe n’umufasha we Jeannette Kagame batoreye Abadepite mu gihugu cy’u Bushinwa

Umwanditsi
September 2, 2018

Mu Matora y’abadepite yatangiriye mu banyarwanda baba mu mahanga kuri iki cyumweru tariki 2 Nzeli 2018, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe n’Umufasha we Jeannette Kagame batoreye Abadepite mu biro by’itora muri ambasade y’u Rwanda i Beijing mu Bushinwa. 

Kuri iki cyumweru Tariki ya 2 Nzeli 2018 i Beijing ho mu murwa mu kuru w’ Igihugu cy’u Bushinwa, mu biro by’itora bya Ambasade y’u Rwanda, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame n’Umufasha we Jeannette Kagame, bifatanije n’abanyarwanda bariyo mu gikorwa cyo gutora intumwa za rubanda.

Amatora y’Abadepite mu Rwanda yatangiye none tariki ya 2 Nzeli 2018 ku banyarwanda baba mu mahanga, anakorwa hirya no hino mu gihugu ku cyiciro cy’abafite ubumuga. Aba bagomba kuvamo umudepite umwe ubahagarariye.

Madamu Jeannette Kagame yitorera intumwa za rubanda.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ari mu gihugu cy’u Bushinwa kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Nzeli 2018 aho yagiye ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame. Bitabiriye inama y’ihuriro  ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa. Iyi nama yiswe FOCAC 2018 ( Forum on Chine-Africa Cooperation 2018). Iyi nama biteganijwe ko itangira kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Nzeli 2018 ubwo mu gihugu imbere haraba hatangiye amatora rusange y’Abadepite.

Uko mu biro by’itora muri Ambasade y’u Rwanda i Beijing hari hateguwe.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ni ntamakemwa. Perezida Xi Jiping uyoboye u Bushinwa aherutse mu Rwanda aho yanasinyanye amasezerano atandukanye y’ubufatanye na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame unayoboye muri iki gihe umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Bamwe mu banyarwanda bagiranye ibihe byiza n’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga