• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/08/25
Kamonyi-Rugalika: Itsinda ry’abakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
21/08/25
Kamonyi-Nyarubaka: Umusore wari Papa akaba na Mama w’Abavandimwe be yishwe atewe icyuma
21/08/25
Ireme ry’Uburezi si ikintu tubyuka mu gitondo ngo tuvuge ngo twarigezeho, ni urugendo-Dr. Flora Mutezigaju/REB
21/08/25
Kamonyi-GIMI Ltd: Bishimiye ibyo bagezeho bagaragaza uruhare bafite mu iterambere ry’Umuturage

Nyanza: Ukekwaho kwambura umukozi wa SACCO amafaranga asaga Miliyoni yacakiwe

Umwanditsi
September 8, 2018

Polisi ikorera mu karere ka Nyanza yafashe umugabo witwa Nyandwi Mwangaguhaba ufite imyaka 39 y’amavuko, uyu mugabo akurikiranyweho kwiba  amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni imwe n’igice (1,500,000Fr) ayashikuje umukozi wa SACCO.

Chief Inspector of Police (CIP), Bonaventure Karekezi,umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko Tariki 07 Nzeri 2018 uyu Mwangaguhaba yateze umukozi wa SACCO Ganaheza amwambura amafranga y’inguzanyo yari avanye mu bakiriya ba Banki.

CIP Karekezi yagize ati:”  Nk’uko bisanzwe Meshach Rimenyurifite yari mu nzira avuye gufata amafaranga y’abakiriya bari barahawe inguzanyo,  ageze mu nzira asanga uriya Nyandwi Mwangaguhaba yamutegeye mu nzira mu kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma atwara ariya mafaranga agera kuri Miliyoni n’igice”.

Yakomeje avuga ko uyu mujura akimara gutwara aya mafranga abaturage batabaye basanga bamuzi imyirondoro ye bahita batabaza Polisi ishobora gufata uriya mujura agifite amafaranga yose.

Ubwo Polisi yamufataga,  mu gikapu cye yasanzemo ibikoresho asanzwe yifashisha yambura abantu birimo Icyuma(Imbugita)urusenda rw’ifu ndetse n’umigozi(Umurunga).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko uyu Nyandwi anakekwaho kuba afite uruhare mu bujura bumaze iminsi buvugwa mu karere ka Nyanza.

Rimenyurifite akimara gusubizwa amafaranga yari yambuwe yashimiye Polisi y’u Rwanda ndetse n’abaturage bamutabarije.

Yagize ati:” Mbere y’uko Polisi ihagera abaturage bumvise ntabaza batabara vuba , ndabashimira kandi ndashimira Polisi y’u Rwanda ku butabazi  yankoreye.”

Kuri ubu Nyandwi Mwangaguhaba, Polisi yamushyikirije urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacya(RIB) kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5847 Posts

Politiki

4098 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1005 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga