• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Ngoma: Abaturage bahagarariye abandi basabwe kurushaho kunoza inshingano zabo bakumira ibyaha

Umwanditsi
November 13, 2018

Abagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs) bari kumwe n’urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCP) ndetse n’abakora irondo ry’umwuga mu mirenge ya Mugesera na Zaza baganirijwe uko barushaho kunoza inshingano zabo mu rwego rwo gukumira ibyaha bitandukanye bikomeje kugaragara aho batuye.

Ibi, abagera kuri 280 babisabwe kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2018, n’ Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugesera Mugirwanake Charles ari kumwe na Chief Inspector of Police (CIP) Eugene Musonera ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere ka Ngoma.

Mugirwanake yibukije abahawe ibiganiro ko ari imboni z’abaturage bakwiye guhora birinda gutakaza icyizere bafitiwe.

Yagize ati “Muri abavuga rikumvikana kandi mufitiwe icyizere n’abaturage. Iryo jwi mukwiye kurikoresha mutanga ubutumwa burwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge, ihohoterwa ndetse n’icuruzwa ry’abantu.’’

Uyu muyobozi akomeza asaba abaturage kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije umuryango kuko nabyo ari intandaro y’ibiteza umutekano muke.

Yagize ati “Ibibazo by’imirire mibi n’igwingira ry’abana ni bimwe mu byugarije imiryango itandukanye hakenewe imbaraga zaburi wese mu guhindura imyumvire y’abaturage kuko umutekano w’ibanze uhera ku mibereho myiza y’abagize umuryango.’’

CIP Musonera yashimiye ibyiciro bitandukanye bigizwe na CPCs, urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ndetse n’abagize irondo ry’umwuga uruhare bakomeje kugaragaza bunganira Polisi mu nshingano zayo zo gukumira no kurwanya ibyaha.

Yagize ati:’’Ubukangurambaga bwanyu mu gukangurira abaturage kutijandika mu byaha byagabanyije umubare w’ibyaha birimo, ihohoterwa, amakimbirane yo mu muryango. Gutangira amakuru ku gihe nabyo byafashije Polisi gutahura abanyabyaha batandukanye, barimo abacuruza ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitemewe.’’

CIP Musonera  agaragaza ko muri rusange ibyaha bigenda bigabanuka ariko hakiri byinshi byo gukora buri wese akaba akwiye kurushaho kunoza inshingano ze.

Yagize ati’’Mugomba guhora mufite amakuru y’uko umutekano uhagaze iwanyu mu midugudu, mu gihe mugize icyo mumenya gishobora kuwuhungabanya, mukwiye kwihutira gutanga amakuru kugirango bikumirwe bitaraba, izo nizo nshingano z’ibanze buri wese akwiye guhora azirikana.’’

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga