Kamonyi-Rugalika: Urujijo ku mubyeyi wazimirijwe igicaniro nyuma yo guha Mudugudu ibihumbi 40

Mukampamira Theophille, umuturage wo mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kigese yambuwe inka ya Girinka yari amaranye imyaka igera muri ibiri. Intandaro ngo ni igurishwa ry’ikimasa cyanzwe n’uwo yagombaga kwitura maze Mudugudu ngo akamushuka akakigurisha hanyuma akamuhamo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40.

Inka ya Girinka yambuwe Mukampamira irahaka igeze mu mezi atanu. Avuga ko yayambuwe Tariki 23 Ugushyingo 2018, ko ndetse byamutunguye kuzimirizwa igicaniro kubyo yita ko ari amakosa y’ubuyobozi bwamushutse ndetse bukamurira amafaranga yagurishijwe ikimasa, bugahindukira bukaba ari nabwo bumutanga.

Agira ati” Uwo nari kwitura yanze ikimasa. Nyuma Mudugudu tuganiriye anyumvisha ko nakigurisha ngakemura utubazo nari mfite turimo icya Mituweli, uwiturwa akazategereza inka ikabyara Inyana. Cyaguzwe ibihumbi 100, Mudugudu atwara ibihumbi 40, uwazanye umukiriya nawe atwara ibihumbi 5 nsigarana asigaye.’’

Akomeza ati’’ Umukuru w’Igihugu yampaye inka none abamuyoborera banzimirije igicaniro. Mudugudu yaranshutse anandira amafaranga none ni nawe wahindukiye arantanga kwa Veterineri w’Umurenge baraza bantwarira inka yanahakaga’’. Akomeza avuga ko n’uyu Veterineri w’Umurenge yari yarabimubwiye akavuga ko azamusura ariko ngo Mudugudu akaza kumwumvisha ko kukigurisha nta kibazo.

Veterineri w’Umurenge wa Rugalika, aganira n’intyoza.com yateye utwatsi ibivugwa n’uyu mubyeyi ndetse avuga ko nta burenganzira yahawe bwo kugurisha iki kimasa,ko ahubwo ngo we yari yamusabye kukirera kikuzuza umwaka ngo kuko yashakaga kugitanga gifite amezi 11.

Agitwarirwa Inka, uyu mubyeyi yagannye Umurenge abitekerereza umwe mu bakozi bawo (Adimini), ngo amubwira ko ibyo bintu byaba byiza abicecetse kuko ngo nakomeza kubivuga ashobora gufunganwa n’uwo yahaye ayo mafaranga.

Yabwiye intyoza.com ati« Umunsi wo kujya kwitura yakazanye kukibuga ndamubwira ngo kano kamasa ntabwo karakwiza amezi, kari gafite amezi 11 kandi amabwiriza avuga ko Inka igomba kwiturwa cyangwa ikimasa gishobora kugurishwa ifite amezi 12. Nacyambitse iherena mubwira ko agenda akaba akiragiye nyuma y’ukwezi nkazashaka uba akiragiye kibaba kimuha ifumbire cyamara gukura tukakigurisha tugatanga inyana. »

Akomeza ati” Haciye iminsi ingahe itsinda ry’Akarere ryarahanyuze bareba iby’ibibazo bibangamiye abaturage, Mudugudu yarampamagaye arambwira ngo cya Kimasa yarakigurishije. Ibyo kuba yarashutswe na Mudugudu n’amafaranga yamuhaye ntabyo nzi, ntabyo yabwiye ubuyobozi bw’Akagari, yakoze ibinyuranije n’amategeko n’amabwiriza agenga Girinka, rero nk’ubuyobozi tugomba gushyira mu bikorwa ibijyanye n’amabwiriza yasinyweho na Nyakubahwa Minisitiri, n’abandi turazibambura’’.

Mukampamira, avuga ko ibyo yakorewe ari akarengane nyuma y’uko ari nabo bamushutse bakanamurira amafaranga. Asaba ko yarenganurwa, agasubizwa inka ye cyane ko ngo yayibanguriye ku mafaranga 5000 agamije kuzitura. Asaba ndetse ko amafaranga ye ibihumbi 40 Mudugudu yariye yayasubizwa.

Ku makuru agera ku intyoza.com ni ay’uko iyi nka mu kuyamburwa, habayemo itangwa ry’amafaranga kuwayishakaga cyane ko ngo bari bazi ko igeze mu mezi atanu, ko bityo uyihawe atazagorwa na byinshi birimo igihe cyo kuzayitaho anayibangurira. Ikibazo cya bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze barya ruswa muri Girinka gikomeje kuvugwa hirya no hino mu Mirenge igize aka karere ndetse bamwe bakanegura ku mpamvu bahindukira bakavuga ko ari izabo bwite.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →