• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kurwanya ruswa bikwiye kuba umuco – Minisitiri Busingye

Umwanditsi
December 10, 2018

Minisitiri w’ubutabere akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yibukije ko kurwanya ruswa n’akarengane ari inshingano y’inzego nkuru z’igihugu kugera ku z’ibanze kugira ngo isano iri hagati ya leta n’umuturage ikomeze ishinge imizi.

Ibi byatangajwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo Polisi yagiranye n’abafatanyabikorwa bayo kuri uyu wa 8 Ukuboza 2018, kigamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ruswa n’ibisigisigi byabo bicike. Ni muri gahunda cy’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa.

Minisitiri Busingye Johnston yavuze ko ruswa ari ikibazo kigomba gukemuka binyuze mu bufatanye bw’inzego zose ku buryo buri wese yumva ko ruswa ari umwanzi w’iterambere ry’umuturage n’iyubahirizwa ry’amategeko.

Ati “Kurwanya ruswa biradusaba gukorera hamwe kandi tukayirwanya koko, aho kubivuga kandi tubana nayo. Buri wese yumve ko aho ruswa iri umukene udafite icyo atanga aharenganira kuko adashobora kugira icyo abona, kabone niyo yaba acyemererwa n’amategeko.”

Yunzemo ati “Ahari ruswa abaturage bahora barakariye leta kuko itabungabunga isano yo kubarinda akarengane ifitanye nabo. Gukumira ruswa kugira ngo bitange umusaruro tugomba kubigira umuco, bikareka guharirwa icyumweru kimwe, ahubwo bigahabwa ibyumweru 52 bigize umwaka.”

Minisitiri Busingye yavuze ko imitangire ya serivisi iramutse inogejwe nk’uko amategeko abiteganya, ruswa igaragara mu gihugu yagabanukaho 90%.

Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Dan Munyuza yavuze ko Polisi yiyemeje guhoza ijisho ku batanga ruswa n’abayaka kandi ko binyuze mu bukangurambaga bukorwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo bazaharanira gutsinda urugamba rwo kuyirwanya.

Yagize ati “Abantu benshi bamaze gusobanukirwa uburenganzira bwabo kandi aho butubahirijwe bamenye kwitabaza izindi nzego bakaziha amakuru. Uwubakiye kuri ruswa, nashaka ayiryane umutima uhagaze kuko amaso yacu ari kumureba kandi ntazihanganirwa.”

Yavuze ko mu isesengurwa ryakozwe basanze hari isano iri hagati ya ruswa n’impanuka zibera mu muhanda kuko ngo hari abayikoresha bagahabwa ibyangobwa nka perimi na control technique z’imodoka batabikwiye ku buryo ngo hari n’abo byagizeho ingaruka.

Ati “Hari abantu batangaga ruswa bagahabwa perimi (driving license) batayikwiye, abandi bajya kujyenzuza ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo bagatanga ruswa kugira ngo byemezwe ko ari bizima kandi bifite ibibazo. Ibyo byose biri mu biteza impanuka, gusa umupolisi wese wagize uruhare muri ayo makosa yarirukanwe kuko Polisi ntiyihanganira ruswa na buke.”

Polisi n’abafatanyabikorwa bayo mu rugamba rwo kurwanya ruswa bemeranyije ko bagomba gukora igishoboka cyose kigamije kwima ruswa inzira, basaba buri wese gushyigikira uyu mugambi atanga amakuru yaho ayikeka.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga