• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
15/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
15/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira
15/10/25
Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva

Felix Tshisekedi yemejwe bidasubirwaho n’urukiko ko ariwe Perezida watowe

Umwanditsi
January 20, 2019

Urukiko rurinda iremezo ry’itegeko Nshinga muri Kongo Kinshasa rwemeje bidasubirwaho ko Perezida watowe mu matora y’umukuru w’igihugu ya tariki 30 Ukuboza 2019 ari Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo. Ni nyuma yo gutesha agaciro ubujurire bwa Martin Fayulu wavugaga ko ariwe watowe.

Itangazwa ry’uko Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo ariwe perezida mushya wa Kongo Kinshasa, ryakozwe n’urukiko rurinda iremezo ry’itegeko Nshinga kuri uyu wa 19 Mutarama 2019. Urukiko kandi rwanatesheje agaciro ikirego cya Martin Fayulu wari waruregeye ko yibwe amajwi, ko ariwe watowe n’abaturage.

Nyuma yo gusuzuma ibikubiye mu birego byatanzwe na Martin Fayulu, ko yibwe amajwi kandi ariwe watowe n’abaturage ngo ababere Perezida, urukiko rurinda iremezo ry’itegeko Nshinga rwemeje ko nta shingiro ikirego gifite, ko ndetse nta bimenyetso yagaragaje. Ni aha  rwashingiye rwemeza bidasubirwaho ko Perezida watowe n’abaturage ku bwiganze bw’amajwi ari Tshisekedi.

Mu ibarura ry’amajwi ry’agateganyo ku matora y’umukuru w’Igihugu, Komisiyo y’amatora yigenga muri Kongo Kinshasa-CENI yari yatangaje tariki 10 Mutarama 2019 ko uwayatsinze ari Felix Tshisekedi n’amajwi 38,57%. Ibi byatumye Martin Fayulu wari wabaye uwa kabiri n’amajwi 34,83% atakambira urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga avuga ko yibwe none ruteye utwatsi ikirego yarushyikirije.

Igikorwa cyakozwe n’urukiko rurinda iremezo ry’itegeko Nshinga mu gutangaza burundu iby’amajwi yavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu, bikozwe mu gihe byari byatangajwe ko bizakorwa tariki 22 Mutarama 2019, bikozwe kandi mu gihe itsinda ryashyizweho n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe-AU rigomba kujya muri iki gihugu kuri uyu wa mbere tariki 21 Mutarama 2019 ku ganira nk’uko byasabwe ndetse AU igasaba ko iri tangazwa ryaba rihagaritswe n’ubwo bitubahirijwe.

Soma izindi nkuru zifitanye isano n’iyi hano: http://www.intyoza.com/lambert-mende-omalanga-yiyamye-umuryango-wubumwe-bwa-afurika-au/

http://www.intyoza.com/irahira-rya-perezida-tshisekedi-ntirikibereye-igihe-cyari-cyateganijwe/

http://www.intyoza.com/congo-martin-fayulu-yaregeye-urukiko-rurinda-iremezo-ryitegeko-nshinga-ko-yibwe-amajwi/

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5890 Posts

Politiki

4141 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga