• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Nyabihu: Babiri bafatanwe udupfunyika dusaga 3700 tw’urumogi

Umwanditsi
February 7, 2019

Polisi mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira  kuri uyu wa kabiri tariki 05 Gashyantare 2019, yafatanye abantu babiri udupfunyika 3794 tw’urumogi bakura mu karere ka Rubavu nabo bakarukwirakwiza mu turere twa Nyabihu na Musanze.  

Abafashwe ni Harerimana Theogene w’imyaka 30 y’amavuko wafatanwe udupfunyika 2024 na Murekatete Gaudence w’imyaka 40 y’amavuko wafatanwe udupfunyika 1770 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko aba bombi bafashwe ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage mu buryo bwo guhanahana amakuru hagamijwe gukumira ibyaha.

Yagize ati” Abaturage baduhaye amakuru ko hari uruhererekane rw’abantu bakura urumogi mu karere ka Rubavu bakarushyikiriza abo mu karere ka Nyabihu aba bakarucuruza mu karere ka Musanze ndetse no mu mujyi wa Kigali, banatubwiye kandi amasaha abo bantu bakunze kugenderaho”.

Yakomeje avuga ko abaturage bakomeje gucunga abo bombi, niko kubona Harerima agiye kurira moto imujyana bahamagara Polisi ihita imufata, abo baturage bahise banatunga agatoki mu rugo rwa Murekatete Polisi igezeyo isanga nawe yaramaze kurupakira mu mifuka y’ibirayi yari agiye kujyana i Musanze.

CIP Gasasira yakanguriye abaturage muri rusange kutishora mu bikorwa bibi bibashora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko bidindiza iterambere ryabo.

Yagize ati” Polisi y’u Rwanda buri gihe ikangurira abaturage kwirinda gukora cyangwa gucuruza ibintu bitemewe bihanwa n’amategeko. Murabizi ko ibiyobyabwenge usibye no kuba byangiza ubuzima bw’ababikoresha, binateza igihombo gikomeye ubifatanwe”.

Avuga kandi ko ibiyobyabwenge bigira uruhare runini mu gukurura ibindi byaha birimo ubujura, gufata kungufu, guhohotera, amakimbirane mu miryango n’ibindi byose biteza umutekano mucye.

CIP Gasasira yashimiye imikorere n’imikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abaturage, aho yavuze ko abaturage bamaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka z’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bakaba bafata iya mbere mu gutanga amakuru yizewe kandi ku gihe.

Asoza yibutsa abagifite umugambi wo kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano ko bitazabahira kuko  Polisi  iri maso ndetse n’abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka zabyo.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugirango bakurikiranwe ku byaha bakekwaho.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya  263  riteganya ko  umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7)  kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga