• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Abajura biba bakoresheje ikoranabuhanga bararye bari menge

Umwanditsi
March 17, 2016

Mu gihe ikoranabuhanga bamwe barikoresha mu kwiteza imbere, hari abahisemo kurikoresha nk’umuyoboro wo kwiba utw’abandi batavunikiye.

Uwimanimpaye Jean Damascene, umugabo w’imyaka 33 uvuka mu karere ka Rubavu umurenge wa Rubavu, afitwe n’inzego za Polisi y’u Rwanda akekwaho kwiba akoresheje ikoranabuhanga.

Jean Damascene agira ati”Icyaha CID yamfatiye nuko nibisha ikoranabuhanga, nkaba icyaha nkurikiranyweho n’inzego z’umutekano nkemera”.

Jean Damascene ukekwaho iki cyaha, bumwe muburyo akoresha ngo ni ukujya ku mbuga nkoranyambaga, agasoma amatangazo atanga akazi, akareba abagasabye n’ibibaranga ubundi agafata Telefone zabo akabahamagara yiyita umukozi w’ikigo basabyemo akazi akabaka amafaranga abizeza akazi.

Uwimanimpaye, avuga ko bamwe mubo yaririye amafaranga bagiye bayanyuza kuri MTN mobile Money na TIGO cash, amafaranga aheruka kurya ngo agera kubihumbi 400 by’u Rwanda kubari basabye akazi muri Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu (MININTER).

Uwimanimpaye Jean Damascene, umukekwaho kwiba akoresheje ikoranabuhanga.
Uwimanimpaye Jean Damascene, umukekwaho kwiba akoresheje ikoranabuhanga.

Uwimana kandi ashyira cyane mu majwi kompanyi ya MTN ko bamwe mu bakozi bayo bagira uruhare muri ubu bujura ngo kuko aribo babagurisha simukadi bakoresha bahamagarisha kuburyo uhamagawe atabona nomero imuhamagaye.

Uwimanimpaye, avuga ko ubu bujura yabwigishijwe n’umukozi wahoze ari uwa kampanyi wirukanywe ari nawe wajyaga muri MTN akavugana na bamwe mu bakozi bayo bakamuha Simukadi zikoreshwa zitagaragaza nomero.

Jean Damascene, avuga ko Simukadi imwe ya MTN itagaragaza nomero yayiguze amafaranga ibihumbi 20,000 by’u Rwanda, asaba ko ababagurisha izi Simukadi zitagaragaza nomero barekera aho ngo kuko bari mubatuma ibyaha nkibi bikorwa.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda, avuga ko uyu Jean damascene ari umwe mu bantu bakurikiranyeho icyaha kirimo uburiganya, kwambura umuntu ibye umushukishije amayeri adasanzwe kugira ngo ubashe kumuvanaho umutungo we cyangwa se igice cy’umutungo we.

CSP Celestin Twahirwa, Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda.
ACP Celestin Twahirwa, Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa, asaba abantu kudakomeza kwemera kwibwa muri ubu buryo, babashukisha ko batomboye, kubashukisha ko bagiye kubona umurimo, uzabyumva wese bamuhamagaye ngo azamenye ko ari ubusambo burimo gukorwa.

ACP Twahirwa, asaba cyane urubyiruko ruri gusaba akazi ari rwinshi guca mu nzira zizwi zo gusaba akazi, urubyiruko ngo ni rwirinde ubu bujura bukoreshejwe kubashuka no gukoresha amayeri ngo babatware amafaranga yabo.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa, asaba kompanyi zikora akazi k’itumanaho gushyira mo ingufu mu kumenya ko ibikorwa nta ruhare babigizemo kandi ngo abantu biyandikisha ho imirongo ya telefone mu buryo buboroheye bakiba abantu ngo biraterwa n’uburyo barimo gukora.

Jean Damascene ukekwaho ubu bujura, icyaha kimuhamye ngo ashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka5 akaba yanacibwa n’ihazabu kuva kuri Miliyoni 3 kugera kuri eshanu, iyo bigaragaye ko yabikoze ashaka gukoresha impapuro z’agaciro zihwanye n’amafaranga, banki n’ibindi ngo ihazabu ishobora kuzamuka kugera kuri Miliyoni icumi.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga