• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Gicumbi: Abaturage baganirijwe uko bakwiye kwicungira umutekano mu gihe cyo kwibuka

Umwanditsi
April 3, 2019

Inzego zitandukanye mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 2 Mata 2019 zitabiriye inteko z’abaturage, abaturage basabwa  kugira uruhare mu kwicungira umutekano mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Izi nteko z’abaturage zabereye mu mirenge yose igize akarere ka Gicumbi, zitabiriwe n’ubuyobozi bw’akarere, inzego z’umutekano muri aka karere ndetse n’abafatanyabikorwa bako, aho abaturage basabwe gukomeza kunga ubumwe kandi bagakorana n’ubuyobozi hagamijwe gukumira icyahungabanya umutekano.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix wifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Rubaya, yabibukije ko bagomba gukomeza kurangwa n’ubufatanye hagati yabo kandi bakubahiriza ibyo basabwa n’inzego z’ubuyobozi.

Yagize ati “Usibye ubufatanye bukwiye kubaranga nk’abaturage kugira ngo mukomeze ibikorwa by’iterambere rirambye, musabwa no kurushaho gukorana n’inzego z’ubuyobozi bwanyu mukazereka ikitagenda neza ndetse n’inzego zishinzwe umutekano mugasangira amakuru kugira ngo turusheho gutura dutekanye.”

Yibukije abatuye akarere ka Gicumbi ko bakwiye kwitegura neza kwinjira mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, barushaho gushyigikira abayirokotse ndetse no kubaba hafi.

Ati “Tugiye kwinjira mu bihe bikomeye byo kwibuka abacu bazize Jenoside, ni ibihe bisaba gushyigikirana no gukomezanya bidasanzwe kandi tukirinda icyahungabanya bagenzi bacu cyaba icyerekeye amagambo cyangwa ibikorwa. Tuzarangwe n’imvugo nziza kandi ihumuriza ndetse n’ibikorwa byubaka .”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi Superintendent Jean Bosco Minani yasabye abaturage gukomeza kwicungira umutekano birinda icyabagusha mu byaha n’ibindi bishobora guhungabanya ituze rya bagenzi babo cyane cyane muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “Niba ubuyobozi bwanyu bubabujije gukora ikintu runaka kuko kidakwiye, mugerageze kubyubahiriza kuko biba bishoboka. Ikindi twirinde imvugo zishobora gukomeretsa bagenzi bacu muri ibi bihe kuko hari aho usanga hagaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, ibikorwa nk’ibyo dukwiye kubyamagana kandi tukabitangaho amakuru kuko biri mu bihungabanya umutekano.”

abatuye akarere  ka Gicumbi basabwe kwicungira umutekano bamenya abarara n’abagenda mu midugudu batuyemo kugira ngo hatazagira ubatungura akabahungabanyiriza umutekano.

Inzego zitandukanye z’ubuyobozi, abikorera, abafatanyabikorwa b’akarere n’abaturage biyemeje kurushaho guhumurizanya no gukomezanya muri iki gihe abanyarwanda bagiye kwinjiramo cyo kwibuka kugira ngo kizasozwe mu mahoro.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga