• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

KWIHANA-Rev./Ev. Eustache Nibintije

Umwanditsi
April 29, 2019

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugirango agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa niki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti:” KWIHANA”.

“Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana, kuko yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw’ukuri rw’abari mu isi bose, izarucisha umuntu yatoranije kandi ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuye” (Ibyakozwe n’Intumwa 17:30-31).

Imana yategetse abantu bose kwihana bakareka ibyaha bakoraga. Ku Munsi w’Imperuka buri wese azahagarara imbere ya Kristo acirwe urubanza rw’ibyo yakoze akiriho hano mu isi. Ni tunanirwa kubaha itegeko Imana idutegeka ngo twihane ibyaha byacu, ubugingo bwacu buzazimira burundu. Ku bw’ibyo rero, ni iby’ingenzi ko twiga neza ubusobanuro bwo kwihana.

KWIHANA NI IKI?

“Ariko ibi mubitekereza mute? Habayeho umuntu wari ufite abana babiri, asanga umukuru aramubwira ati ‘Mwana wanjye, genda uhingire uruzabibu rwanjye.’ Na we aramusubiza ati ‘Ndanze.’ Maze hanyuma arihana aragenda.” (Matayo 21:28,29)

Iyi nkuru itwigisha ubusobanuro bwo kwihana. Mbere na mbere umwana uvugwa muri iyi nkuru yanze kumvira se ngo ajye guhingira uruzabibu rwa se nk’uko yari abimutegetse. Nyuma yaje guhindura ibitekerezo bye ajya ku murimo yari yategetswe na se gukora. Twese turi nk’uyu mwana uvugwa muri iyi nkuru. Twasuzuguye amategeko y’Imana iduha igihe kirekire. Ariko nitwareka gusuzugura Imana, tugatangira gukora ibyo ishaka, tuzaba twihannye.

Kwihana ni uguhindura ibitekerezo. Ni ugufata umwanzuro wo kureka ibibi wakoraga, ugatangira gukora ibitunganye bihwanye n’amategeko. Iyo umuntu yihannye, aba ahinduye ubuzima bwe bidasubirwaho. Aba afashe icyemezo cyo kutazongera gukora ibyangwa n’amaso y’Imana. Aba yiyemeje kubaha no gukurikiza ibyo Imana imutegeka byose. Kwihana k’umuntu kuzagaragarira mu mirimo myiza akora. Uwihannye by’ukuri azahora yishimirwa n’Imana muri byose.

NI IKI GITUMA UMUNTU YIHANA? 

“Agahinda ko mu buryo bw’Imana gatera kwihana kuticuzwa, na ko kukazana agakiza, ariko agahinda ko mu buryo bw’isi gatera urupfu” (2 Abakorinto 7:10)

Kwihana biterwa n’agahinda ko mu buryo bw’Imana. Iyo umuntu yigenzuye agasanga yaracumuye ku Mana, ababazwa n’ibibi yakoze. Aka gahinda k’ibyaha yakoze gatuma ahindukira akareka gukora ibyaha ukundi. Ku bw’ibyo, agahinda ko mu buryo bw’Imana (kubabazwa n’ibicumuro wagize ku Mana), gatuma umuntu yihana.

“kandi usuzugura ubutunzi bwo kugira neza kwayo, n’ubw’imbabazi zayo n’ubwo kwihangana kwayo? Ntuzi yuko kugira neza kw’Imana ari ko kukurehereza kwihana?”(Abaroma 2:4)

Imana ni nziza kuri twe. Yaduhaye Umwana wayo Yesu, ngo apfire ibyaha byacu. Yaduhaye Bibiliya itumenyesha inzira ituganisha ku bugingo bw’iteka. Iyo tumenye uburyo Imana ari nziza kuri twe, duhita dukorwa n’isoni z’uko tutayumvira. Agahinda kacu duterwa no kumenya ko tutumvira Data wa twese kazatuma twihana ibyaha byacu.

IMBUTO ZO KWIHANA

“Ngaho nimwere imbuto zikwiriye abihannye, kandi ntimutangire kwibwira muti ‘Ko dufite Aburahamu akaba ari we sogokuruza!’ Ndababwira yuko ndetse Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye.” (Luka 3:8)

Aya magambo yavuzwe na Yohana Umubatiza. Abantu ba Isirayeli batekerezaga ko bacunguwe kubera bari urubyaro rw’Aburahamu, Umukozi w’Imana ukiranuka. Yohana yababwiye ko bagomba kugaragaza neza ko bihannye by’ukuri. Tugaragaza ko twihannye by’ukuri iyo dukora ibyiza bishimwa n’Imana. Mbere yo kwihana, tuba dukora ibikorwa by’umwijima Imana yanga. Nyuma yo kwihana tuba tugomba gukora ibyiza bishimwa n’Imana.

Dufate urugero nk’umuntu afite igiti cy’imbuto mu murima we. Icyo giti kiramutse kibaye kitera imbuto nziza, azagitema agikuremo ibicanwa. Ariko icyo giti nikiba cyera imbuto nziza, azakitaho akibagarire. Nituva mu byaha ariko ntidukore ibyiza, tuzajugunywa. Ariko nidukora ibyiza bishimwa, Imana izadukunda kandi itwiteho.

ESE WABA WARIHANNYE?

Bimeze bite kuri wowe? Waba warihannye ibyaha byawe? Waba wera imbuto zikwiriye abihannye by’ukuri? Niba utarabikoze, ugiye kuzimira by’iteka ryose. Kristo azakwihakana ku munsi w’Imperuka.

“Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana” (2 Petero 3:9)

Umvira amategeko Imana igutegeka:

“Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera” (Ibyakozwe n’Intumwa 2:38)

Imana ishobora byose igushoboze gufata icyemezo none, igufashe kandi gushikama mu nzira nziza wahisemo yo kuyikorera none n’iteka ryose.

Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.

Tel/Whatsapp: +14128718098

Email: eustachenib@yahoo.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga