• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/08/25
Kamonyi-Rugalika: Itsinda ry’abakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
20/08/25
Kamonyi-Nyarubaka: Umusore wari Papa akaba na Mama w’Abavandimwe be yishwe atewe icyuma
20/08/25
Ireme ry’Uburezi si ikintu tubyuka mu gitondo ngo tuvuge ngo twarigezeho, ni urugendo-Dr. Flora Mutezigaju/REB
20/08/25
Kamonyi-GIMI Ltd: Bishimiye ibyo bagezeho bagaragaza uruhare bafite mu iterambere ry’Umuturage

Busasama: Abaturage barifuza kugira uruhare ruziguye mu kunoza ibyiciro by’ubudehe

Umwanditsi
June 10, 2019

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu, bavuga ko muri iki gihe mu Rwanda hari gahunda yo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe, bagira uruhare mu mukubinoza, haba ku mubare wabyo, amazina yabyo ndetse n’ibizagenderwaho mu guha abaturage ibyiciro.

Bavuga ko, kuva hatangira politiki yo gushyira abanyarwanda mu byiciro babonye amasomo menshi, yabafasha mu konoza ibyiciro by ‘ubudehe, hirindwa cyane cyane ikimenyane cyakunze kuvugwa mu gushyira abaturage mu byiciro ndetse no kwinuba kwa bamwe mu baturage.

Dukuzumuremyi Germain wo mu kagali ka Makoro mu murenge wa Busasamana agira ati« Twifuza kugira uruhare mu kuvugurura ibi byiciro by’ubudehe kuko byakunze kuduteza ibibazo. Turashaka ko hagenderwa ku byifuzo byacu aho kugendera ku bitekerezo by’abayobozi, kuko usanga hari ibyo tutishimira ».

Mu rwego rwo gutanga uwo musanzu, Dukuzumuremyi avuga ko mu kagali atuyemo batanze ibitekerezo ku mubare w’ibyiciro by’ubudehe bumva byajyaho, ndetse banagena amazina bifuza ko ibyo byiciro byahabwa.

Dore amazina basaba ko yahabwa ibyiciro by’ubudehe, n’ibisobanuro bayaha:

NDENGERA: Iri zina basanga rikwiye guhabwa ikiciro cya mbere kigizwe n’abantu bakennye cyane, Abatishoboye kimwe n’abafite ubumuga. Aho abagishyirwamo baba bagomba kunona ubufasha bwa Leta n’ubw’abandi bafite ubushobozi.

NYUNGANIRA: Iki ni icyiciro cya kabiri, aho ngo ryaba izina ry’icyiciro kirimo abadafite amikoro ahagije ariko bagerageza, bakeneye inyunganizi z’amikoro n’ibitekerezo ngo barusheho kuzamuka mu mibereho.

TERIMBERE: Icyiciro cya gatatu cyo ngo cyajyamo abantu bafite amikoro ahagije, mbese bifite ushingiye ku bipimo bitangwa na banki y’Isi.

ICYEREKEZO: Iki cyiciro cya kane abaturage bo mu murenge wa Busasamana basanga ari umwihariko w’abaherwe, bamwe bafite amafaranga menshi bikagaragazwa n’imitungo bafite, nk’inganda, amato, amamodoka manini n’ibindi.

Sebikari Theoneste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Makoro, nawe yemeza ko ibyo byiciro babitekerejeho mu nama z ‘abaturage, maze bakabishima bakanabisaba ku buryo bwanditse ko byashyirwa mu bikorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne, yemeza ko yagiye abona inyandiko z’abaturage basaba ko amazina batekerejeho n’ibisobanuro byayo byazahabwa agaciro. Asanga ari ibyiza byo kwishimira kuko abaturage bafite ubushake bwo kugira uruhare mu bibakorerwa.

Ati « Igishimishije cyane si amazina cyangwa ibisobanuro batanga nubwo nabyo bifite agaciro, ikidushimisha ni uko usanga abaturage bashaka kugira uruhare mu bikorwa bibareba, nk’ibyiciro by ‘ubudehe bitanga umurongo w’imibereho ya benshi ».

Avuga ko afite icyizere ko urwego rubishinzwe ruzaha agaciro ibyifuzo by’abaturage, hashingiwe ku makuru abaturage batanze ku kuvugurura ibyiciro by’ubudehe.

Ernest Kalinganire

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5847 Posts

Politiki

4098 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1005 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga