• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Rubavu: Abatwara abagenzi kuri Moto basabwe kubahiriza amategeko ajyanye n’umwuga bakora

Umwanditsi
March 28, 2016

Kimwe mu byafasha abatwara abagenzi kuri moto (abamotari) mu kwirinda no gukumira impanuka zo mu muhanda ngo ni ukubahiriza amategeko ajyanye n’umwuga.

Abakora  umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu karere ka Ruvabu bagera ku 1300 basabwe kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo nka bumwe mu buryo bwo gukumira impanuka zo mu muhanda.

Taliki ya 24 Werurwe 2016, aba ba motari  bahawe ubu butumwa mu nama bagiranye na Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha.

Aba bamotari baganiriye na Polisi y’u rwanda muri aka karere, bimbumbiye muri Union des Cooperatives de Taxi Motos de Rubavu (UCOTMRU), yabereye mu murenge wa Gisenyi.

IP Nyiraneza yababwiye, ati:”Mwibuke ko impanuka idatoranya. Kubahiriza amategeko agenga umwuga wanyu bibafitiye inyungu ndetse n’abandi bakoresha umuhanda.” yabasobanuriye kandi ko impanuka zo mu muhanda ziterwa ahanini n’umuvuduko urenze uwategetswe, guca ku bindi binyabiziga mu gihe kitemewe, guheka umugenzi urenze umwe, guheka imitwaro kuri moto n’ibindi.

 IP Nyiraneza, yasabye abamotari kurangwa n’ubushishozi mu gihe bari gukora akazi kabo kugira ngo badatwara abantu bafite ibiyobyabwenge nk’urumogi, cyangwa bagiye gukora ibikorwa bindi binyuranyije n’amategeko.

IP Nyiraneza yababwiye kandi ati:” Bamwe muri bagenzi banyu bajya bafatwa bahetse ibiyobyabwenge kuri moto zabo. mubyirinde kandi mujye muha Polisi y’u Rwanda amakuru y’umugenzi cyangwa undi muntu wese mubonanye ibintu binyuranyije n’amategeko.”

Rwamucyo Emmanuel umuyobozi wungirije wa UCOTMRU, yagize ati:”Hari ubwo bamwe muri twe bajya birara bakarenga ku mategeko agenga umwuga wacu, Polisi y’u Rwanda yakoze neza kuduhwitura no kudusobanurira uruhare rwacu mu kwicungira umutekano.

Rwamucyo, yakomeje agira ati:“Gushaka amafaranga bigomba kujyana no kubahiriza amategeko agenga umwuga wacu, ibyo bizatuma twirinda impanuka zo mu muhanda.”yabwiye kandi bagenzi be kuzirikana no gushyira mu bikorwa  inama zose  bagiriwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere ka Rubavu.

Intyoza.com

 

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Matebura says:
    March 29, 2016 at 7:16 am

    Yes! Ibibazo abamotari bateza muri iyi minsi byaragabanutse ariko bikwiye gucika burundu kandi uruhare rwabo ni runini mu iterambere n’umutekano! Nyabuneka nimukaze umurego bavandi

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga