Rubavu: Abatwara abagenzi kuri Moto basabwe kubahiriza amategeko ajyanye n’umwuga bakora
Kimwe mu byafasha abatwara abagenzi kuri moto (abamotari) mu kwirinda no gukumira impanuka zo mu muhanda ngo ni ukubahiriza amategeko ajyanye n’umwuga.
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu karere ka Ruvabu bagera ku 1300 basabwe kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo nka bumwe mu buryo bwo gukumira impanuka zo mu muhanda.
Taliki ya 24 Werurwe 2016, aba ba motari bahawe ubu butumwa mu nama bagiranye na Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha.
Aba bamotari baganiriye na Polisi y’u rwanda muri aka karere, bimbumbiye muri Union des Cooperatives de Taxi Motos de Rubavu (UCOTMRU), yabereye mu murenge wa Gisenyi.
IP Nyiraneza yababwiye, ati:”Mwibuke ko impanuka idatoranya. Kubahiriza amategeko agenga umwuga wanyu bibafitiye inyungu ndetse n’abandi bakoresha umuhanda.” yabasobanuriye kandi ko impanuka zo mu muhanda ziterwa ahanini n’umuvuduko urenze uwategetswe, guca ku bindi binyabiziga mu gihe kitemewe, guheka umugenzi urenze umwe, guheka imitwaro kuri moto n’ibindi.
IP Nyiraneza, yasabye abamotari kurangwa n’ubushishozi mu gihe bari gukora akazi kabo kugira ngo badatwara abantu bafite ibiyobyabwenge nk’urumogi, cyangwa bagiye gukora ibikorwa bindi binyuranyije n’amategeko.
IP Nyiraneza yababwiye kandi ati:” Bamwe muri bagenzi banyu bajya bafatwa bahetse ibiyobyabwenge kuri moto zabo. mubyirinde kandi mujye muha Polisi y’u Rwanda amakuru y’umugenzi cyangwa undi muntu wese mubonanye ibintu binyuranyije n’amategeko.”
Rwamucyo Emmanuel umuyobozi wungirije wa UCOTMRU, yagize ati:”Hari ubwo bamwe muri twe bajya birara bakarenga ku mategeko agenga umwuga wacu, Polisi y’u Rwanda yakoze neza kuduhwitura no kudusobanurira uruhare rwacu mu kwicungira umutekano.
Rwamucyo, yakomeje agira ati:“Gushaka amafaranga bigomba kujyana no kubahiriza amategeko agenga umwuga wacu, ibyo bizatuma twirinda impanuka zo mu muhanda.”yabwiye kandi bagenzi be kuzirikana no gushyira mu bikorwa inama zose bagiriwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere ka Rubavu.
Intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Yes! Ibibazo abamotari bateza muri iyi minsi byaragabanutse ariko bikwiye gucika burundu kandi uruhare rwabo ni runini mu iterambere n’umutekano! Nyabuneka nimukaze umurego bavandi