• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Abantu babiri bafashwe bakekwaho kwigana kashe ngo ntibishyure imisoro

Umwanditsi
March 30, 2016

Bacuruje inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse zifite ibyapa bya RRA barafatwa none byababereye agatereranzamba.

Abitwa  Uwizeye Grace na Habyarimana Jean Bosco, kuri uyu wa kabiri taliki ya 29 Werurwe berekanywe  na Polisi y’u Rwanda biciye mu ishami ryayo ryitwa Revenue Protection Unit ari nayo yaberekanye, bakurikiranyweho gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge kandi zifite ibyapa by’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA)  by’ibihimbano, bagamije kwerekana ko izo nzoga zatangiwe imisoro.

Aba bombi  bakaba bafashwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda wari ugamije kubuza abantu gucuruza ibinyobwa bitemewe n’ibitujuje ubuziranenge.

Abafashwe bacuru inzoga zitemewe kandi zifite ibirango bya RRA.
Abafashwe bacuruza inzoga zitemewe kandi zifite ibirango bya RRA.

Aba bantu bacuruzanyaga, bafatanywe amakarito 11 y’inzoga zitwa Real Waragi na Radiant Gin, nazo zanditseho ko zikorwa n’uruganda  rwa  Rum Brand LTD rusanzwe ruri ku rutonde rw’inganda zahagaritswe n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RBS) mu Kuboza 2015, hakiyongeraho ko zari zifite kashe ya RRA y’impimbano igaragaza ko izi nzoga zatangiwe imisoro.

Komiseri wungirije ushinzwe  ishami ryo kurwanya magendu muri RRA,  Bwana Mugabe Robert  akaba yagize ati:” Mubisanzwe abakoresha izi kashe z’impimbano baba bacuruza ibitujuje ubuziranenge cyangwa ibitemewe n’amategeko kandi bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa, niyo mpamvu dukangurira abacuruzi kujya bitegereza neza kashe iri ku binyobwa barangura kimwe n’abaguzi ngo bamenye ko ibyo baguze ntacyo byatwara ubuzima bwabo”.

Yakomeje agira ari:”N’ubwo aba bafashwe bavuga ko bazigemurirwaga ariko batazi ko ziriho kashe y’impimbano, n’ubundi uwazigemuraga  nta burenganzira afite bwo kugemura izi nzoga kuko hariho uruganda rumwe rwemerewe ubu bucuruzi kuko izindi zahagaritswe, nta rwitwazo rero ruhari ku wo ari we wese uzafatirwa mu bikorwa nk’ibi kuko ibisobanuro byatanzwe kenshi”.

Mu bubiko bw’iri shami  rya Polisi kandi hari amakarito agera ku 2022 y’inzoga zitwa Tiger Gin, amakarito 640 ya Gorilla Gin nazo zafatiwe mu mikwabu itandukanye, nazo zifite kashe z’impimbano kandi ziri mu macupa ya pulasitike kandi ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge RBS  cyarazihagaritse.

Komiseri Mugabe yarangije abwira itangazamakuru ko magendu y’izi nzoga atari nyinshi ariko n’aho zibonetse, Polisi yagiye izifata.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga