• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi irimo iratwereka urugero rw’ibishoboka-Min Shyaka

Umwanditsi
June 30, 2019

Kuri uyu wa 29 Kamena 2019 mu gikorwa cy’umuganda usoza uku kwezi, Akarere ka Kamonyi kashimiwe kuza ku isonga mu bikorwa by’Umuganda wa 2018 by’Umwihariko Umurenge wa Runda uhemberwa ko wahize indi yose mu Gihugu. Minisitiri w’Umutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yatangaje ko aka karere gafite ibisubizo by’urugero rwiza rw’Ibishoboka mu iterambere.

Minisitiri Shyaka yatangiye ashima ubufatanye burangwa hagati y’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, Abaturage bako ndetse n’abafatanyabikorwa. Yavuze kandi ko ibyo bakora bigaragaza urugero rwiza rw’ibishoboka mu iterambere.

Ati “ Akarere ka Kamonyi kari mu turere tw’Igihugu cyacu turimo tutwereka ko iterambere ryihuse rishoboka. Kandi n’Intara y’amajyepfo yanyu nayo ifite ingero nyinshi zibwira igihugu, zibwira ubuyobozi bw’Igihugu ngo nyamara Nibyo kwihuta birashoboka, Ibisubizo turabifite”.

Abayobozi n’abaturage mu biganiro nyuma y’umuganda.

Yagarutse ku mpamvu avuga ko Kamonyi irimo kwerekana urugero rw’ibishoboka maze agira ati “ Muri uku kwezi hari Inka y’Ubumanzi yahawe Akarere kabaye akambere mu gutegura no gushyira mu bikorwa urugerero ruciye ingando rw’urubyiruko neza kandi mu bikorwa bitanga umusaruro. Kamonyi rero yazanye ibisubizo byo gufatanya n’abaturage bikihuta ariko bagakora n’ibikorwa byiza, icyo ni igitego cya mbere”.

Icya kabiri, avuga ko nka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu buri mwaka bategura amarushanwa agamije kureba Umurenge uzahiga indi mirenge 415 mu gukora igikorwa cy’Umuganda cy’indashyikirwa.

Umuyobozi w’Umurenge wa Runda yashyikirijwe Sheke ya Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati“ Uyu mwaka, uyu Murenge wa Runda mu karere ka kamonyi niwo wabaye uwambere. Ubwo rero Runda ya Kamonyi nayo iratubwira ngo umuganda ni isoko y’iterambere kandi birashoboka ko abaturage bashyira amaboko hamwe bagafatanya n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano na ba bafatanyabikorwa batandukanye bagakora igikorwa gikomeye”.

Minisitiri Shyaka yibukije abitabiriye umuganda ko Umuganda ari isoko y’iterambere, ukaba umwimerere w’abanyarwanda ariko kandi ikirenze icyo ngo ni ukubaka ubufatanye mu mutekano, mu bikorwa by’amajyambere no kugera ku bindi byifuzwa.

Runda yanahawe Igikombe cyo kuba indashyikirwa mu bikorwa by’umuganda wa 2018.

Kayitesi Alice, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yavuze ko kuza ku mwanya wa mbere mu bikorwa by’umuganda byatewe n’ubufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage ariko kandi ngo icyabahesheje amanota ni ukuba baratunganije igishanga cya Kamiranzovu cyari cyaratakarijwe icyizere cyo kugira ikindi gikorerwamo nyuma y’ibiza byari byibasiye Akarere by’umwihariko iki gishanga cyagaburiraga abaturage bakanasagurira amasoko mubyo bahahingaga.

Mayor Kayitesi Alice.

Mayor Kayitesi, avuga ko mu guhangana n’ibiza Leta yabahaye Miliyoni 300 zo guhangana n’ibiza bakongeraho umuganda w’Abaturage bakabasha gukemura ibibazo byari bibugarije. Avuga ko icyabaye umwihariko kuri Runda ari itunganywa ry’igishanga cyari gifatiye runini abaturage ngo kuko ibindi bikorwa wasangaga n’indi Mirenge ibifite.

Igihembo cy’Umuganda gihawe Akarere ka Kamonyi cyije nyuma y’icyumweru kimwe gusa aka karere gahawe Inka y’Ubumanzi kubwo guhiga utundi mu gutegura neza urugerero ruciye ingando. Uyu muganda kandi usize abaturage babonaga amazi meza bibagoye bayahawe dore ko bamwe bajyaga kuvoma Nyabarongo. Muri uyu Muganda kandi Minisitiri Shyaka yasabye Akarere ko umuhanda wa Kaburimo bifuje wa Ruyenzi, Gihara Nkoto batangira hanyuma bakazunganirwa ariko batangiye. Bagiriwe inama yo kwegera Ingabo z’u Rwanda ngo kuko hari imihanda ikomeye kandi idahenze bakora.

Gitifu Rafiki wa Runda nyuma yo kugirwa inama ngo bengere Ingabo, ubanza yarahise abishyira mu bikorwa ngo yumve icyo zabafasha.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga