• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Umuyobozi wa MINUSCA yasuye abapolisi b’u Rwanda bakorera ubutumwa bw’amahoro i Bangui

Umwanditsi
June 30, 2019

Kuri uyu wa 29 Kamena 2019,Umuyobozi mukuru ushinzwe  imitwe ikora ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya  Centre Africa yasuye abapolisi b’u Rwanda bakora ubutumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cya Centre Africa(CAR).

Brig. Gen. Coulibaly Bamoro ubwo yasuraga itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rikorera mu murwa mu kuru Bangui yakiriwe n’umuyobozi w’iri tsinda Assistant commissioner of Police (ACP) Damas Gatare wamusobanuriye ibikorwa bakora byo kugarura amahoro n’umutekano aho bashinzwe, n’uko bahora biteguye gutabara.

Brig. Gen. Bamoro Nyuma yo kwakirwa n’umuyobozi w’iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda, yafashe umwanya aganira n’abapolisi bose abashimira uko bakora akazi kabo neza, umurava ndetse n’ubunyamwuga bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati”Murimo gukora akazi kanyu neza musohoza inshingano mwashinzwe  n’ubwo muhura n’imbogamizi zitandukanye zigaragara mu bikorwa byanyu bya buri munsi.”.
Yashimiye iri tsinda ry’abapolisi bakorera ubutumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu murwa mukuru Bangui, abasezeranya kuzababera ambasaderi.

Ati:’’ Ni iby’agaciro gakomeye kuri njye gusura iri tsinda ryanyu rya RWAFPU. Nishimiye kuba ndi kumwe namwe nk’itsinda ryitwara neza mu yandi yose ashinzwe ibikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro muri Centre Africa mpagarariye. Nzakomeza kubabera ambasaderi kugira ngo mubone ibikoresho byose nkenerwa bizabashoboza kuzuza neza inshingano zanyu.

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro i Bangui mu gihugu cya Repubilika ya centre Africa bakora ibikorwa bitandukanye birimo kurinda abayobozi bakuru b’igihugu, kurinda inkambi zibamo abavanywe mu byabo n’imidugararo ndetse n’intambara, kurinda ibikorwaremezo, akazi ko guherekeza ndetse n’izindi nshingano zihariye bahabwa.

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda riri i Bangui ni rimwe mu matsinda 3 y’u Rwanda ari muri iki gihugu, buri tsinda rikaba rigizwe n’abapolisi 140.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga