• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Musanze: Inzego z’umutekano zasabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umwanditsi
July 10, 2019

Mu rwego rwo kurikumira no kurirwanya Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu kigo gishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Kigali ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu muri Afurika, kuri uyu wa 09 Nyakanga 2019, yahaye amahugurwa inzego z’umutekano zirimo Ingabo, Polisi, Abacungagereza,Rib na Dasso zikorera mu karere ka Musanze kugira ngo zibashe guhashya iki cyaha nk’inzego zifite mu nshingano umutekano. 

U Rwanda ni kimwe mu bihugu biza ku isonga ku isi mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no guteza imbere igitsina gore, niyo mpamvu inzego z’umutekano ndetse n’izibanze zihora zisabwa kurwanya no gukumira ibyaha bishobora kudindiza ihame ry’uburinganire.

Bimwe muri ibyo byaha harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryibasira kenshi abagore, abakobwa n’abana ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

ACP Lynder Nkuranga iburyo, hagati ACP Ntaganira, Ibumoso Vice mayor Uwamariya .

Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Assistant Commissioner of Police (ACP), Jean Baptiste Ntaganira ari kumwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Musanze Uwamariya Marie Claire ndetse n’umuyobozi uhagarariye Ikigo gishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Kigali yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (KICD), Assistant Commissioner of Police (ACP ) Lynder Nkuranga.

Yitabiriwe n’abagera ku 100 baturutse mu nzego z’umutekano zikorera mu karere ka Musanze. Aya mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’irikorerwa abana, kumenya icuruzwa ry’abantu icyo aricyo ndetse no guhanahana amakuru, hagamijwe kurirandura burundu.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Musanze Uwamariya  Marie claire yifashishije ingero z’abagore 2 bishwe bahohotewe n’abagabo babo muri aka karere muri aya mezi 2 ashize, yavuze ko  aya mahugurwa aziye igihe ashimira Polisi y’u Rwanda kuba yahuje izi nzego zirebwa n’iki kibazo. Avuga ko kurwanya no kongerera ubumenyi inzego z’umutekano zigerwaho ku ikubitiro n’abahohotewe ari umusingi wo kubaka ejo hazaza h’igihugu cyacu.

Yagize ati ’’Aya mahugurwa mu karere kacu aziye igihe kuko kakigaragaramo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gushyira hamwe ingufu nk’inzego z’umutekano ndetse mukaguka mu bumenyi mugahuza n’imyumvire, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana nta kabuza rizacika. Ndashimira Polisi y’u Rwanda kuba yadutekerejeho ikazana amahugurwa mu karere kacu ka Musanze.’’

Assistant Commissioner of Police Lynder Nkuranga, umuyobozi muri Polisi y’u Rwanda ari nawe uhagarariye ikigo gishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Kigali ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Afurika, yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko bagomba guhindura imyumvire ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana kugira ngo bumve ko ari inshingano zabo nk’inzego zibumbatiye umutekano zihuriza hamwe amakuru kugira ngo ibi byaha bibashe kurwanywa.

Ati “Turasabwa guhindura imyumvire ndetse tugahuza amakuru kugira ngo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abagore n’abana ricike, ni ngombwa ko inzego z’umutekano dukorana, buri wese akamenya ko afite inshingano zo kugira uruhare mu kurirwanya dufatanyije.”

Uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Umugenzacyaha mu ntara y’Amajyaruguru, Provincial Criminal Investigator (PCI) Beline Mukamana yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko aje bayakeneye.

Yagize ati “Nk’inzego z’umutekano mwari mukeneye kongera ubumenyi kuri ibi byaha kugira ngo mube mwabasha gufasha abahohotewe no kubayobora ku nzego zibarenganura. Indi mpamvu mwari mukeneye gusobanukirwa byinshi kuri ibi byaha, ni ukugira ngo mubashe gukangurira no gusobanurira abaturage aho muhurira hose mu nama no mu nteko z’abaturage ububi n’uko barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu.”

Izi nzego z’umutekano zitabiriye aya mahugurwa zashimiye inama zahawe n’ubumenyi zungukiyemo, zivuga ko zigiye kurushaho guhangana n’ibi byaha kugira ngo ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’umwari n’umutegarugori rikomeze ryimakazwe.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga